KIGALI :Hatangiye kwifashishwa drones mu gutera umuti wica umubu

Indege zitagira abapilote zizwi nka ‘Drones’ zatangiye gukoreshwa igerageza mu kurwanya Malariya aho ziri gukoreshwa mu gutera imiti yica imibu mu bishanga bikikije Umujyi wa Kigali.

Apr 29, 2024 - 11:20
Apr 29, 2024 - 11:21
 0

Kabanyana Joyce utuye  hafi y’igishanga cya Rugende, avuga ko kuva batangira gutererwa imiti  batakirwara malariya ati, “ Mbere wasanganga duhora turwaza malariya , rimwe na rimwe ikanahitana bamwe , ariko ubu nta mibu ikiza mu ngo zacu.”

Mbabazi Dorothy umugore ufite abana bane , utuye ku Muyumbu hafi n’igishanga cya Rugende , agaragaza ko yahoraga arwaza malariya. Ati, “ Abana banjye bahoraga kwa muganga kubera malariya , gusa hatangiye iyi gahunda yo gukoresha drones mu kwica imibu muri iki gishanga cya Rugende, ubu hehe n’imibu.”

Paul Kamali, umuyobozi w’ ikigo gikoresha Drones mu kurwanya malariya, yavuze ko baba bafite drones ebyiri, iya mbere ishakisha ibidendezi by’amazi bicumbikiye imibu myinshi naho iya kabiri ikaba igenda itera imiti. Avuga ko kuva batangira ibi bikorwa abarwayi ba malariya bagabanutse ku kigero gishimishije.

Ati ” Nka Muyumbu ku kigo nderabuzima mbere y’uko dutangira gushakisha imibu dukoresheje drones, abantu barwaye malariya bari 1508 ariko tumaze gutera imiti abantu baragabanutse baba 270 urumva ko yagabanutse nka 97%.”

Mazimpaka Phocas, umukozi w’ikigo cy’igihugu cy’ubuzima ( RBC )mu ishami rishinzwe kurwanya malariya, akaba n’umwe mu bakurikirana gahunda yo gutera imiti hakoreshejwe utudege duto, avuga ko imiti batera muri ibyo bishanga nta ngaruka igira ku buzima bw’abaturage.

Ati ” Iyi miti dutera yica imibu ikiri mu mazi imeze nk’utunyorogoto igapfa idakuze bikagabanya ubwinshi bw’imibu itera malariya. Iyi miti nta kibazo na kimwe ishobora guteza mu baturage.”

Igishanga cya Rugende kiri mu Rugabano rwa Kigali na Rwamagana gifite ubuso bwa hegitari 281 n’aho igishanga cya Kabuye kikagira ubuso bwa hegitari 232.

U Rwanda rurakataje mu kurwanya malariya, intego ikaba ari uko mu 2030 nta Malariya izaba iri mu gihugu.

By GACINYA Regina/Kigali