Gicumbi: Ubuhinzi bwa Greenhouse bwahinduye ubuzima bw’abahatuye
Abaturage mu kagari ka Mukono, umurenge wa Bwisige mu karere ka Gicumbi, batangiye gusarura imbuto z’ubuhinzi bwa kijyambere bukorerwa muri Greenhouse, bwabahinduriye ubuzima mu buryo bugaragara.
Ubu buhinzi bukorwa mu nzu zubatswe mu buryo bwihariye butuma umuhinzi ashobora guhinga igihe cyose cy’umwaka, hatitawe ku mvura cyangwa izuba. Izi nzu, zizwi nka Greenhouse, zifasha mu gukumira indwara z’ibihingwa no kugenzura ikoreshwa ry’amazi n’ifumbire ku rugero runoze.
Hakuzimana Francois, umwe mu baturage wahisemo guhindura uburyo yahingagamo, ashimangira ko ubuhinzi bwe bwateye intambwe ikomeye kuva atangiye gukorera muri Greenhouse.
“Mbere nahingaga imusozi, imyaka ikangirika kubera imvura nyinshi cyangwa izuba rikabije. Ariko ubu narungutse byinshi. Naguze inka, amatungo magufi ndetse mpashije no kugura amasambu, mbikesha Greenhouse.”
Na ho Mukandahiro Drocella, umuhinzi akaba n’umuyobozi wa Koperative Tuza Bwisige, ashimangira ko ubu buryo bw'ubuhinzi bubahaye ubushobozi bwo guhinga mu mezi 12 yose, kandi ibihingwa bikarushaho kuba bizima.
“Duhinga tudategereje imvura, dukoresha amatiyo asakaza amazi. Ndetse ibihingwa ntibikunze kurwara kuko biba biri mu busitani bwihariye, bitandukanye n’ibihinze hanze.”
Yongeraho ko umusaruro uboneka ugera ku rwego rwisumbuye ku wo bahingaga mbere:
“Ubwa mbere twasaruye ibiro birenga 900 by’inyanya, tubigurisha amafaranga agera ku bihumbi 800. Twagize umusaruro muke ku nshuro ya mbere, ariko nta gihombo cyabaye.”
Uyu mushinga watewe inkunga n’umushinga Green Gicumbi, umaze kubaka Greenhouse enye, izindi 12 zikaba ziri gutunganywa. Intego yawo ni ukugera ku nzu 20 zubatswe mbere y’uko urangira, byose bigamije gufasha abaturage kugira iterambere rishingiye ku buhinzi burambye.
KAGENZA Jean Marie Vianney, uhagarariye uyu mushinga, avuga ko Koperative Tuza Bwisige yabaye intangarugero mu kugaragaza uko ubuhinzi bwa kijyambere bushobora guhindura imibereho.
“Ubuhinzi bwa Greenhouse bugufasha kugenzura ibyonnyi n’indwara, ugakoresha amazi n’ifumbire uko ubyifuza, kandi bigatanga umusaruro uhagije ku buso buto.”
Abahinzi ba Bwisige barasaba ko inzu za Greenhouse zashyirwa ku nkunganire ya Leta, kugira ngo n’abaturage bafite ubushobozi buke babashe kwitabira ubu buhinzi butanga icyizere cy’ahazaza.
“Turashishikariza urubyiruko kwinjira muri ubu buhinzi. Ubutaka ntibwiyongera ariko abantu barushaho kuba benshi. Greenhouse ni kimwe mu bisubizo.”
Greenhouse, ni inzu yubakishwa ibyuma na shitingi ibonerana, ituma izuba ryinjira ariko ntiribe ryinshi. Izi nzu zitanga icyizere cy’ubuhinzi burambye, bugendanye n’ibihe isi irimo byo guhangana n’imihindagurikire y’ibihe.
TITIEN MBANGUKIRA
