Uganda: Abakomerekeye mu mpanuka yahitanye Abanyeshuri 20 bari kwitabwabo mu Bitaro bitandukanye

Jul 17, 2026 - 19:09
Jul 17, 2026 - 19:13
 0
Uganda: Abakomerekeye mu mpanuka yahitanye Abanyeshuri 20 bari kwitabwabo mu Bitaro bitandukanye

Mu gihugu cya Uganda haravugwa impanuka  ikomeye ya bisi yari itwaye abanyeshuri bo ku ishuri rya King David Junior School yahitanye abantu 21, barimo abanyeshuri 20 n’umuyobozi w’iryo shuri.

Iyi mpanuka yabaye ubwo bari bavuye mu rugendo shuri yabereye ahitwa Chekwatit, mu gace ka Kawowo, mu Karere ka Kapchorwa mu burasirazuba bwa Uganda, ahagana saa mbili z’ijoro ku wa Kane nkuko BBC dukesha iyi Nkuru yabitangaje. 

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu muri Uganda, Balaam Barugahara Ateenyi, yavuze ko we n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Abakozi, Simon Mulongo, basuye abakomeretse bari kuvurirwa mu bitaro bitandukanye.

Yagize ati” Twasanze abana icyenda barembye cyane bari ku Bitaro Bikuru bya Mbale, abandi 16 bari kuvurirwa ku ivuriro rya Kaserem, batatu bari ku ivuriro rya Bulambuli, abandi bari ku Bitaro bya Kapchorwa.”

Umuyobozi w’ishuri, Tadeo Ssekade, na we wahitanywe  niyi mpanuka, yari umwe mu bayobozi muri King David Junior School. Abayobozi bavuze ko urupfu rw’abana n’umuyobozi w’ishuri ari igihombo gikomeye ku muryango w’ishuri ndetse no ku gihugu.

Abayobozi bavuga ko umuvuduko ukabije, gutwara nabi ndetse no kutubahiriza amategeko yo mu muhanda biri mu bitera impanuka nyinshi.

By Jane Uwamwiza