Ruhango: Abagore bacyebura bagenzi babo bafashe ihame ry’uburinganire nk’intwaro yo kwitwara uko bishakiye
Bamwe mu bagore bo mu Murenge wa Bweramana mu Karere ka Ruhango bavuga ko hari bagenzi babo bumvise nabi ihame ry’uburinganire, bikaba intandaro yo gufata imyanzuro idakwiye ishingiye ku kurishyira mu bikorwa nabi.
Aba bagore bagaragaza ko uburinganire bugamije guteza imbere ubufatanye n’ubwuzuzanye hagati y’abagabo n’abagore, ariko hari ababuha indi sura, bagaheraho bakora ibikorwa bibangamira imibanire myiza mu miryango.
Dusabe Jacqueline
yagize ati
Batamuriza Pasikaziya we abigarukaho agira ati “Abo bavuga uburinganire bakabufata nabi ni babandi n’ubundi batagera aho abandi bari, imiryango iri mu makimbirane ikintu nayibwira ni ukoroherana, ari umugabo yorohere umugore n’umugore kandi ntiyumve ko ariwe ufite agaciro ko hejuru.”
Ku ruhande rw’abayobozi, Amb. Depite Hope Tumukunde Gasatura, Intumwa ya Rubanda mu Nteko Ishinga Amategeko umutwe w’Abadepite, agaragaza ko imyumvire ku ihame ry’uburinganire ikiri hasi mu bice bimwe by’igihugu.
Avuga ko uburinganire budakwiye gufatwa nk’intandaro y’amakimbirane, ahubwo bugomba kuba umusingi w’iterambere ry’umuryango. Yongeraho ko umuryango urangwamo amakimbirane udashobora gutera imbere.
Ati “Iyo mu muryango harimo amakimbirane, nta terambere rigerwaho. Ni yo mpamvu dukomeza gushishikariza abaturage gusobanukirwa neza ihame ry’uburinganire.”
Imibare itangwa n’ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango igaragaza ko mu bihe bitandukanye, imiryango igera kuri 484 yaranzwe n’amakimbirane. Gusa kubera ubukangurambaga n’inyigisho byakozwe ku bufatanye n’inzego zitandukanye, harimo izijyanye no kurwanya ihohotera rishingiye ku gitsina no kwimakaza uburinganire, umubare w’imiryango ikiri mu makimbirane waragabanutse ugera kuri 128.
Ubuyobozi bw’akarere bugaragaza ko bukomeje gushyira imbaraga mu kwigisha abaturage, hagamijwe gukomeza kugabanya amakimbirane no guteza imbere imiryango ituye aka karere.
Muri rusange, Akarere ka Ruhango gafite imiryango igatuye isaga ibihumbi 94,508, hakaba hari icyizere ko abari bagifite amakimbirane bazakomeza gufashwa guhindura imyumvire no kubaka imiryango itekanye kandi itera imbere.
Ntamwemezi Charles/Ruhango
