Umuhanzi FURAHA Berthe agiye gutaramira i Kigali
Furaha umaze kumenyekana mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana mu Rwanda , agiye akora ibikorwa bitandukanye by’ivugabutumwa birimo n'igitaramo azakorera mu mugi wa Kigali.
Uyu muhanzi aganira n'ibitangazamakuru bya IZUBA yemeje ko muri iki gitaramo azataramana n’umuhanzi Vumilia wakunzwe cyane by’umwihariko mu ndirimbo ye yise "Numpa umugisha Yesu unyibutse gushima".
Furaha Berthe yagize ati "Iki gitaramo nagiteguye kugira ngo kidufashe kwamamaza ubutumwa bwiza, ndetse no guhimbaza Imana."
Yemeza ko muri iki gitaramo hazakorerwamo ibindi bikorwa bitandukanye birimo gufasha abatishoboye, ikindi ngo ni uko muri iki gitaramo hazabamo umwanya wihariye wo kumva ubuhamya no gushima Imana ibintu bidakunze gukorwa cyane mu bindi bitaramo.
Uretse Vumilia watumiwe hanatumiwe Korali zitandukanye zirimo Halleluya Family Choir, Believer’s Family choir , Shining Star Singers, Victorious Melody Choir na Message of Hope Choir.
Iki gitaramo giteganyijwe ku wa 14 Werurwe 2026 kizabera kuri Kigali Bilingual Church(KBC) i Remera ku rusengero rw’Abadivantisite b’Umunsi wa karindwi.
Uyu muhanzi mu kiganiro twagiranye yasabye abantu kuzitabira iki gitaramo kugira ngo bazumve ubutumwa Imana yabageneye ndetse banahembuke imitima kuko ari kimwe mu byatumye iki gitaramo gitegurwa.
Yanavuze ko abantu bari kure bazakurikira iki gitaramo banyuze ku muyoboro we wa You Tube witwa Furaha Berthe.
