Vestine na Dorcas bashyize hanze indirimbo yabo nshya ‘Itabaza’

Iyi ndirimbo ikubiyemo ubutumwa bugaruka ku buryo Imana idakora nk’abantu ndetse iyo itanze amasezerano iyasohoza. Niyo ndirimbo ya mbere bakoze nyuma yo gutandukana na M.Irene warebereraga inyungu zabo binyuze mu nzu ifasha abahanzi ya MIE Music. Iyi ndirimbo kandi isohotse nyuma y’igihe gito basohoye integuza yayo, aho yakunzwe cyane bitewe n’amagambo ayirimo ahumuriza imitima akanayikomeza ndetse ikanabwira abantu ko ibyo yavuganye nabo nta kabuza izabisohoza.

Jul 20, 2026 - 17:11
Jul 20, 2026 - 18:36
 0
Vestine na Dorcas bashyize hanze indirimbo yabo nshya  ‘Itabaza’

Hari aho baririmba bati” iyaba imigambi y’abantu ariyo ishyira akadomo ka nyuma ku buzima n’ubugingo bwacu simba nkibukwa, gusa kuko ari Umwami uca akanzu yakomeje isezerano yampaye ku bw’izina rye n’inkike z’umuriro nzazisimbuka, umva impumeko reba intambuko urabona ubwiza bw’Imana reba mu byago, mu munezero urabona ubwiza bw’Imana”.

Iyi ndirimbo kandi ikubiyemo ubutumwa bubwira abantu ko iyo Imana ivuze yego nta wavuga oya ndetse ko iyo ivuze ntawuyivuguruza bigaragara mu gice baririmbyemo bati” ni Yesu wenyine ni we ufashe umwanzuro ubwo ari we uvuze sinzava ku gicaniro”.

Iyi ndirimbo kandi isohotse mu gihe yari itegerejwe n’abantu benshi, banayifashishaga ku mbuga nkoranyambaza zitandukanye berekana inyota bayifitiye, cyane ko aba bahanzikazi bari bamaze amezi hafi atandatu badashyira hanze indirimbo.