DRC: Abarwayi ba Ebola bahunze igitero cyagabwe ku bitaro barwariyemo

Abarwayi ba Ebola n’abakozi babitaho bahunze ibitaro byo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo nyuma y’uko byagabweho igitero n’abantu bari bafite uburakari, nk’uko umukozi w’ubuzima ukorera muri ibyo bitaro yabitangarije ibiro ntaramakuru by’Abongereza (Reuters).

Jul 16, 2026 - 16:58
Jul 16, 2026 - 17:06
 0
DRC: Abarwayi ba Ebola bahunze igitero cyagabwe ku bitaro barwariyemo

Iki ni cyo gikorwa cya vuba mu bindi byabangamiye imbaraga zo kurwanya no gukumira iki cyorezo cyibasiye iki gihugu guhera muri Gicurasi uyu mwaka.

François Berocan Uderos ukorera ku Bitaro bya Nyakunde, yavuze ko hari imbaga y'abantu yateye ibyo bitaro byo mu Ntara ya Ituri ku gicamunsi no ku mugoroba wo ku wa gatatu; aba bakaba bari bene wabo b’umurwayi wari uharwariye.

Mubyo iryo tsinda ryakoze, harimo gutera amabuye mu bitaro ndetseno kwangiza uruzitiro ruzengurutse ibyo bitaro.

Uwo mugambi w’igitero watewe n’uburakari bw’abantu bari bababajwe n’urupfu rw’umugore wari wagiye kubyarira kuri ibyo bitaro, ariko nyuma akagira ikibazo gikomeye cyo kubura amaraso, nk’uko yabivuze.

Uderos yagize ati "Abagize umuryango we basabye gutanga amaraso kugira ngo bamufashe, ariko ibitaro birabyanga kuko gutanga amaraso mu gihe cy’icyorezo cya Ebola bibujijwe."

Yavuze ko uwo mugore yapfuye ahagana saa cyenda z’amanywa, maze igitero ku bitaro kigatangira nyuma gato y’aho, anongeraho ko bamwe mu barwayi ba Ebola bari hagati ya 10 bari barimo kuvurirwa muri ibyo bitaro bahunze.

Yagize ati "Itsinda ry’abaganga n’abakozi b’ubuzima ryavuye kuri ibyo bitaro. Imashini itanga amashanyarazi yishashishwaga n’ibyo bitaro ntikiri gukora, kandi abarwayi bahunze."

Iki gitero kigaragaza ibibazo inzego z’ubuzima zihura na byo mu kurwanya Ebola mu burasirazuba bwa Congo, aho kutizera amatsinda y’abaganga, abaturage batakira neza ibikorwa by’ubuvuzi ndetse n’umutekano muke byagiye bihagarika kenshi imiti n’ingamba zo gukumira ikwirakwira ry’iki cyorezo.

Abita ku barwayi ba Ebola bashobora gukora imyigaragambyo ikomeye

Iki cyorezo cya Ebola giheruka, ni icya 17 kibaye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, kugeza ubu imibare igaragaza ko 2,073 bamaze kwandura, mu gihe kimaze guhitana abagera kuri 796, nk’uko imibare yemewe ibigaragaza.

Kuva iki cyorezo cyatangazwa muri Gicurasi, hamaze kuba ibitero byinshi bikozwe n’abaturage byibasiye ibigo nderabuzima. Hagati ya 2018 na 2020, nabwo habaye ibitero nk’ibi mu Burasirazuba bwa Congo, aho byahitanye abakozi bita ku buzima barenga 25.

Ibibazo by’umutekano byateje imyigaragambyo ndetse n’iterabwoba ryo guhagarika akazi ku bakozi b’ubuzima bavuga ko umushahara bahabwa udahuye n’ibyo  bakora ndetse hakaba n’abigaragambya bavuga ko bamaze igihe badahembwa.

Ken Isaacs, umuyobozi wungirije w’umuryango w’ubutabazi wa Gikristo witwa Samaritan's Purse, yavuze ko uyu muryango wacyuye abakozi bawo , nyuma y’uko ibintu byarushijeho kuba bibi ku wa Gatatu. Uyu muryango ufite ikigo kivuriramo abarwayi ba Ebola kiri hafi y’ibitaro bya Nyakunde.

Isaacs yagize ati "Twimuye abakozi bacu, ndetse n’abarwayi bari bafite imbaraga zihagije bari mu Kigo kivuriramo Ebola barasohotse bariruka. Abakozi bose ba Samaritan's Purse baragiye kandi ntituragaruka kuva icyo gihe. Hari bariyeri nyinshi ku mihanda kandi twumva ko aho hantu hadatekanye."

Isaacs, wabimenyeshejwe n’abakozi bari bahari, yavuze ko bamwe mu barwayi bari barembye cyane ku buryo batashoboraga guhunga basigaye inyuma kandi badashobora guhabwa ubuvuzi.

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’ingabo za Congo, zavuze ko zatangaje ko zatangiye iperereza ku mvururu zabereye i Nyakunde.