Rwamagana :Bakanguriwe kwisuzumisha indwara y’impyiko itarabazahaza
Hizihizwa umunsi mpuzamahanga wo kuzirikana ku burwayi bw’ impyiko mu bitaro bya Rwamagana kuri uyu wa Kane tariki ya 13 Werurwe 2025 inzobere zasuzumye abaturage iyi ndwara banagirwa inama yo kujya bisuzumisha kenshi kubera ko bitanga amahirwe yo kuyivura hakiri kare .

Mu kwizihiza uyu munsi abatuye mu karere ka Rwamagana bishimiye ko uretse gusuzumwa bahawe amakuru kuri iyi ndwara y’impyiko bemeza ko hari abatari bayifiteho amakuru.
Nkuranga Edouard atuye mu kagari ka Nyagasenyi,umurenge wa Kigabiro avuga ko nta makuru yarafite ku ndwara y’ impyiko ariko kubera ubukangurambaga bwakozwe hari ayo yamenye yanatumye yitabira kwisuzumisha.
Agira ati’’Nta makuru nari mfite ku by’ uburwayi bw’ impyiko ariko nabyumvise ku itangazo ko abaganga bari buze mu bitaro bya Rwamagana kandi ari ubuntu kwisuzumisha maze ndibatura nza kwisuzumisha,aya makuru menye ndayajyana mu mudugudu nyabwire abandi nabo bitabire kwisuzumisha indwara zishobora kuba intandaro yo kurwara impyiko’’.
Ikiribazayire Marie umubyeyi utuye mu kagari ka Bwinsanga ,umurenge wa Gishari we agira ati’’Rwose nta makuru nari mfite ku by’ uburwayi bw’ impyiko ariko nageze hano numvise bavuga ko tugomba kugira amakuru ndetse tukanipimisha mpita mbyitabira kandi aya makuru nziko hari nabo duturanye wasanga batayafite ndayabaha rero nabo bitabire kwisuzumisha bamenye uko bahagaze ‘’.
Inzobere yasobanuriye abaje kwisuzumisha uko indwara y'impyiko ivurwa
Dr Joseph Ntarindwa inzobere mu buvuzi bw’impyiko avuga ko buri wese akwiriye kugira amakuru ku buzima bwe by’umwihariko yirinda indwara ziba intandaro y’izindi ndwara aha agaha ikizere abaturage ko indwara y’impyiko uwo bayisanganye avurwa agakira.
Agira ati’’Indwara y’ impyiko rwose iravurwa igakira icya ngombwa tunakeneye nk’ abakora mu rwego rw ‘ubuzima tunagira inama abaturage ni ukwipimisha buri wese akamenya uko ahagaze kandi urwaye nawe turamuvura rwose agakira,igikenewe gikomeye ni uko yivuza ataramererwa nabi’’
Dr Placide Nshizirungu Uyobora ibitaro bya Rwamagana asaba abaturage kwitabira kwisuzumisha no gukurikiza inama z’abaganga
Ati’’Ubutumwa duha abaturage ni bumwe nibisuzumishe tubafashe,utarwaye yubahirize inama dutanga nko gukora imyitozo ngororamubiri,kutanywa itabi n’inzoga kuko ibi bituma umuntu atarwara indwara zitandura nka diyabete;umuvuduko w’amaraso bityo aba anirinze n’indwara y ‘impyiko.Nibabyubahirize kandi batugane tubahe servisi z’ubuvuzi’’
Inzobere mu buvuzi zitangaza ko hejuru ya mirongo inani ku ijana y’abasanganwa indwara y’impyiko ari ababa bafite uburwayi bw’umuvuduko w’amaraso ndetse n’indwara ya diyabete indwara zitandura ariko zishobora kwirindwa hashingiwe ku myitwarire no kwitwararika ku nama zitangwa n’abaganga.Ubuvuzi bw’impyiko bwatangiye kwitabwaho mu Rwanda byumwihariko mu mwaka wa 2024 aho Leta y’u Rwanda yanashyizeho uburyo bwo kuvura abazirwaye mu bitaro binyuranye mu Rwanda harimo n’ibya Rwamagana.Aha hatangirwa servisi yo gupima,kuvura no kuyungurura amaraso kuwamaze kurwara impyiko kandi izi servisi zose zikaba zitangwa no kubakoresha ubwisungane mu kwivuza.