Inzu ndangamurage ya Louvre mu Bufaransa yibwe ku manywa y'ihangu
Inzu ndangamurage isurwa cyane kurusha izindi ku isi "Louvre Museum" yibwe ku manywa; ibi byakozwe mu gihe kitageze ku minota 10.
Ku munsi w'ejo ku cyumweru tariki 19 Ukwakira 2025 ,ahagana saa tatu n'igice za mu gitondo (09:30 GMT) ubwo ba mukerarugendo basanzwe basura inzu ndangamurage ya Louvre bari batangiye kwinjira, abajura binjiye mu nzu yitwa Apollo's Gallery isize zahabu, yashinzwe n'Umwami Louis XIV irimo ikamba ry'Umwamikazi biba iboresho 8 mu byabaga muri iyo nzu.
N'ubwo binjiye muri iyi nzu isanzwe ibamo ikamba n'umugore w'umwami Napoleon wa gatatu, bagerageje kuritwara ntibyabakundira; ahubwo barita mu nzira ubwo basohokaga.
Iyi nzu ni yo ya mbere isurwa cyane kw'Isi kubera ibihangano bitangaje cyane by'ubugeni biyirimo nka 'Mona Lisa' n'ibindi.
Umukerarugendo umwe wo muri Amerika,Talia Ocampo, yabwiye ibiro ntaramakuru by'Abafaransa (AFP) ati "Byari ubusazi, byari bimeze nka firime ya Hollywood."
Si ubwa mbere iyi nzu ndangamurage yibwe; umwe mubasura iyi nzu, Magali Cunel, akaba n'umwarimu yagaragaje ko uburyo hibwe butumvikana.
Ati "Ni gute abantu buriye ingazi bakanyura mu idirishya bagatwara ibintu by'agaciro ku manywa? Ntabwo byumvukana ukuntu inzu ndangamurage nk'iyi yamamaye yagira icyuho mu mutekano kuri uru rwego."
Nyuma y'ubwo bujura minisitiri w'umuco mu Bufaransa Rachida Dati yahise atangaza ko iyi nzu yabaye ifunzwe mu gihe hari ibikitabwaho ariko avuga ko izafungura bidatinze.
Inzu ndangamurage ya Louvre yubatse ku buso bwa metero kare ibihumbi bisaga 60, ibikoresho biyirimo bifite agaciro k'asaga miliyali 35 z'amadolari ya Amerika.
