Umukinnyi wa Real Madrid Vinicius Junior aravugwaho kwibagisha umusaya

Rutahizamu wa Real Madrid n'ikipe y'igihugu ya Brazil, Vinicius Junior, ari kuvugwa cyane ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo kugaragara afite impinduka ku isura ye. Ibitangazamakuru byo muri Brazil bivuga ko yaba yarakoze igikorwa cyo kwihinduza isura (cosmetic procedure) cyanecyane ku musaya (chin harmonization).

Jul 21, 2026 - 15:42
Jul 21, 2026 - 15:43
 0
Umukinnyi wa Real Madrid Vinicius Junior aravugwaho kwibagisha umusaya

Nyuma yo gusoza igikombe cy'Isi, Vinicius Junior w'imyaka 26 y'amavuko yagaragaye mu mafoto afite umusaya ugaragara nk'uwabaye mugari kandi utyaye kurusha uko wari usanzwe.

Amakuru yatangajwe n'ibitangazamakuru bitandukanye byo muri Brazil avuga ko uyu mukinnyi yaba yarakorewe uburyo buzwi nka chin harmonization, bugamije guhindura imiterere y'umusaya kugira ngo isura irusheho kugaragara neza. Bivugwa ko ubu buvuzi bwakorewe mu ivuriro ryo mu mujyi wa Goiania, bukozwe n'umuganga w'inzobere mu kuvura uruhu, Dr. Alessandro Alarcao.

Vinicius Jr na Dr. Alessandro Alarcao


Amafoto yasakaye ku mbuga nkoranyambaga yatumye abafana benshi batangazwa n'uko isura ya Vinicius yahindutse, bamwe bavuga ko atakigaragara nk'uko bari bamuzi mbere, mu gihe abandi bo bavuze ko impinduka ari nto kandi zishobora no guterwa n'uburyo amafoto yafashwe.

Gusa kugeza ubu, Vinicius Junior ubwe cyangwa Real Madrid ntibaragira icyo batangaza ku mugaragaro cyemeza cyangwa gihakana ayo makuru. Bityo, amakuru akomeje gushingira ku byo ibitangazamakuru byo muri Brazil byatangaje ndetse n'amafoto yasakaye ku mbuga nkoranyambaga.


Nubwo impinduka ku isura ya Vinicius Junior zikomeje guteza impaka ku mbuga nkoranyambaga, nta tangazo rirashyirwa ahagaragara n'umukinnyi cyangwa ikipe ye ryemeza ko yakoze ubu buryo bwo kwihinduza isura. Icyakora, amafoto amaze kujya hanze yakomeje gukurura ibitekerezo byinshi mu bakunzi b'umupira w'amaguru ku isi.

Jacques Roger NSHIMIYIMANA