Umuherwe Bill Gates ari mu Rwanda
Umunyamerika Bill Gates uri mu ruzinduko mu Rwanda, yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali aho yunamiye abazize Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse ashyira indabo ku mva baruhukiyemo.
Yazengurutse ibice bitandukanye by’uru Rwibutso asobanurirwa amateka, ubukana n’ingaruka bya Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse n'urugendo rwo kwiyubaka k'u Rwanda.
Umuherwe Bill Gates ari mu Rwanda mu ruzinduko rugamije kureba intambwe rwateye mu bikorwa byo guteza imbere ubuzima, aho ku ikubitiro amakuru avuga ko yanasuye uruganda rukora inshinge ruherereye mu Karere ka Rwamagana.
By Jane Uwamwiza

