Rwanda:Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ubukungu bw’u Rwanda bumaze kwikuba inshuro 10

Jun 30, 2026 - 14:05
Jun 30, 2026 - 14:35
 0
Rwanda:Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ubukungu bw’u Rwanda bumaze kwikuba inshuro 10

Mu kiganiro waramutse Rwanda cyo kuri uyu wa Kabiri, cyagarukaga ku rugendo rwo kwiyubaka k’u Rwanda mu rwego rw’ubukungu mu myaka 32 ishize.

Minisitiri w'Imari n'Igenamigambi Yusuf Murangwa yavuze ko kuva nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, ubukungu bw’u Rwanda bumaze kwikuba inshuro 10 kuko bwavuye kuri miliyari 1,4 z’amadolari mu 1994/1995 bukaba bugeze kuri miliyari 14$, aho buri mwaka buzamuka nibura 8%.

Murangwa yavuze ko mu 1994/95 buri Munyarwanda yabarirwaga amadolari 200; ibipimo by’umwaka ushize byagaragazaga ko ageze ku 1150$, bivuze ko uruhare rw’Umunyarwanda mu bukungu bw’Igihugu bwikubye inshuro eshanu.

Ati “Bigaragarira no mu mirimo abantu bakora, mu miturire, ibikorwaremezo n’ingengo y’Imari y’Igihugu aho tubona ko dukomeza kwihaza.”

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Yusuf Murangwa yavuze ko ubukungu bw’u Rwanda bwizewe haba ku Banyarwanda n’abanyamahanga ikaba ari yo mpamvu ishoramari rirushaho kuzamuka.

Ati “Buriya kwizerwa k’ubukungu bw’Igihugu ku rwego mpuzamhanga na byo ni ingenzi cyane kubera ibintu bibiri. Icya mbere ni ishoramari, iyo igihugu kitizewe abashoramari b’abanyamahanga bafite ubushobozi bwinshi ntabwo batinyuka gushora imari yabo kuko biba bisaba igihe kinini ngo amafaranga yabo abashe kunguka. Icya kabiri Igihugu ntigishobora gufata inguzanyo mu gushyira mu bikorwa imishinga minini

Umushoramari Denis Karera, yavuze ko Jenoside yasize urwego rw’abikorera rusenyutse burundu ku buryo aho rugeze ubu bisa no kuva mu mwijima ukajya mu mucyo.

Yatanze urugero rw'uko ubwo yari Perefe wa Gisenyi, Jenoside yakorewe Abatutsi ikirangira yabajije niba hari abacuruzi bari mu Mujyi wa Gisenyi bakamurangira ufite amakaziye 800 y’inzoga n’ufite igaraji na hoteli iciriritse.

Yavuze ko muri rusange nta bucuruzi bufatika bwari mu Gihugu kuko ibintu byose byari byarazambye abantu barwana no gushaka amikoro ndetse n’abaguzi bakaba bari bakiri bake. 

Umushoramari Denis Karera yavuze ko ituze mu Gihugu, ubutajegajega bw’ifaranga ry’Igihugu, icyizere mu mikorere, buhoro buhoro byagize uruhare mu mikorere y’abacuruzi batangira gukora mu buryo bwa nyabwo n’isoko riraguka.

Ama banki na yo yagiye yiyongera bituma n’abantu batinyuka gufata inguzanyo hatangira ibyo kwiyongera kw’amakamyo ajya kuzana ibicuruzwa i Dar es Salaam, abandi batangira kujya kurangura i Dubai.

Ibi byagarutsweho mu gihe Muri iki Cyumweru u Rwanda ruzizihiza ku nshuro ya 32, Umunsi wo Kwibohora.