Haravugwa Gatanya Hagati ya Diamond na Zuchu

Jul 13, 2026 - 11:42
 0
Haravugwa Gatanya Hagati ya Diamond na Zuchu

Umuhanzi w’icyamamare muri Tanzania, Zuhura Othman Soud, uzwi cyane nka Zuchu, yatangaje ko we n’umugabo we, Diamond Platnumz batandukanye ndetse batangiye inzira yo gusaba gatanya mu buryo bwemewe n’amategeko.

Zuchu yabitangaje  ku rubuga rwe rwa Instagram, aho yavuze ko nyuma y’imyaka itandatu bari bamaze bari kumwe, yafashe icyemezo cyo kwikunda no gukomeza ubuzima bwe ku giti cye.

Zuchu kandi yasabye abakunzi be kumuha umwanya wo gukira ibikomere no kongera kwibanda ku buzima bwe ndetse no ku muziki akora.

Zuchu Ibi yabitangaje   nyuma y’amasaha make inshuti ya hafi ya Diamond Platnumz, Baba Levo, atangaje ko uyu muhanzikazi yaba atwite.

Icyakora, Zuchu ntiyigeze agira icyo avuga kuri ibyo bivugwa mu butumwa bwe bwo gutangaza gutandukana kwabo, bituma abakunzi babo bakomeza kwibaza byinshi ku byaba byarabaye hagati yabo.

Kugeza ubu, Diamond Platnumz ntabwo yari yagira icyo avuga ku byatangajwe na Zuchu cyangwa ku mpamvu zatumye bafata icyemezo cyo gutandukana. Na Zuchu ubwe ntiyatangaje impamvu nyayo yatumye urukundo rwabo rugera ku iherezo.

 Ku mbuga nkoranyambaga, abafana bakiriye aya makuru mu buryo butandukanye. Bamwe bagaragaje gutungurwa n’iri tandukana, abandi barigereranya n’igihe Diamond yatandukanye na Zari Hassan, wahoze ari umukunzi we ndetse bakaba barabyaranye abana babiri.

 By Jane Uwamwiza