Kuki Uruguay yambara inyenyeri enye ku mwambaro wayo kandi yaratwaye Igikombe cy’Isi inshuro ebyiri gusa?
Iyo urebye umwambaro w’ikipe y’igihugu ya Uruguay, uhita ubona inyenyeri enye ziri hejuru y’ikirango cy’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ry’icyo gihugu. Ibi bitera benshi kwibaza impamvu Uruguay ifite inyenyeri enye kandi izwiho gutwara Igikombe cy’Isi cya FIFA inshuro ebyiri gusa. Igisubizo kiri mu mateka y’umupira w’amaguru n’uburyo FIFA yemera intsinzi zimwe zabaye mbere y’uko Igikombe cy’Isi gitangira gukinwa mu 1930.
Uruguay yatwaye Igikombe cy’Isi cya FIFA inshuro ebyiri, mu mwaka wa 1930 ubwo yakiraga irushanwa rya mbere ry’Igikombe cy’Isi ndetse no mu 1950 mu marushanwa yabereye muri Brazil, aho yatsinze igihugu cyari cyakiriye irushanwa ku mukino uzwi nka Maracanazo.
Nubwo ari ibikombe bibiri bya FIFA World Cup, Uruguay yemerewe kwambara inyenyeri enye kubera ko FIFA yanemeye ko intsinzi zayo mu marushanwa y’umupira w’amaguru mu Mikino Olempike yo mu 1924 na 1928 zingana n’ibikombe by’isi muri icyo gihe.
Mbere y’uko Igikombe cy’Isi cya FIFA gitangira mu 1930, nta rindi rushanwa mpuzamahanga ryahuzaga amakipe y’ibihugu rikomeye ryabaga rihari. Mu 1924 i Paris no mu 1928 i Amsterdam, amarushanwa y’umupira w’amaguru mu Mikino Olempike yateguwe ku bufatanye bwa FIFA kandi yari ahuza amakipe akomeye y’ibihugu ku isi. Kubera iyo mpamvu, ayo marushanwa afatwa nk’ayabanje kuba Igikombe cy’Isi.
Uruguay yegukanye umudali wa zahabu mu Mikino Olempike ya 1924 nyuma yo kwitwara neza cyane, inongera kubikora mu 1928. Iyo ntsinzi yombi ni yo FIFA yemeye nk’ifite agaciro k’umwihariko mu mateka y’umupira w’amaguru, bituma igihugu gihabwa uburenganzira bwo kuyigereranya n’ibikombe by’isi ku mwambaro wacyo.
Ni yo mpamvu inyenyeri ebyiri za mbere zishushanya intsinzi zo mu 1924 na 1928, mu gihe izindi ebyiri zerekana ibikombe by’Isi bya 1930 na 1950.
Hari abantu bakunze kwibaza impamvu ibindi bihugu byatwaye imidali ya zahabu mu Mikino Olempike bitambara inyenyeri nk’iza Uruguay. Igisubizo ni uko kuva mu 1930 Igikombe cy’Isi cya FIFA cyatangiye gukinwa, amarushanwa ya Olempike yatakaje umwanya wari ufite nk’irushanwa rikuru ry’ibihugu. Byongeye kandi, kuva mu 1992 amarushanwa ya Olempike akinwa ahanini n’abakinnyi batarengeje imyaka 23, bitandukanye n’Igikombe cy’Isi gikinwa n’amakipe makuru.
Uruguay yakomeje gusaba FIFA kubungabunga ayo mateka, kandi mu myaka yashize habaye ibiganiro ku bijyanye n’inyenyeri enye, ariko FIFA yemeje ko Uruguay ikomeza kuzambara kuko zishingiye ku ntsinzi enye zemewe mu mateka yayo.
Nubwo Uruguay imaze gutwara Igikombe cy’Isi cya FIFA inshuro ebyiri gusa, yemerewe kwambara inyenyeri enye kubera ko FIFA ifata intsinzi yayo mu Mikino Olempike yo mu 1924 na 1928 nk’iyari ihwanye n’ibikombe by’isi muri icyo gihe. Ni kimwe mu bintu bidasanzwe mu mateka y’umupira w’amaguru, kandi bikomeza kuba ishema rikomeye ku gihugu cya Uruguay ndetse n’ikimenyetso cy’uruhare rwacyo mu kubaka amateka y’umukino w’amaguru ku rwego mpuzamahanga.
Jacques Roger NSHIMIYIMANA

