Umurambo w'umwana warohamye muri Mukungwa wabonetse nyuma y'iminsi itatu
Umurambo w’umwana w'imyaka 13 uherutse kuburirwa irengero bigakekwako yarohamye mu Mugezi wa Mukungwa mu Karere ka Musanze yabonetse mu gice cy'urugomero rwa Mukungwa ya kabiri.
Kuwa 9 Nyakanga 2026 nibwo Fabien HAHIRUMUKIZA w'imyaka 13 yaburiwe irengero, nk'uko ababyeyi be batanze amakuru ku buyobozi bw'ishuri rya GS KARAMA yigagaho abivuga.
Uwo mwana bivugwa ko yarohamye arimo koga hanyuma haza kurekurwa amazi y'urugomero rwa Mukungwa ya mbere ari nabyo byabaye intandaro y'urupfu.
Kuwa 10 Nyakanga ubwo umunyamakuru wa IZUBA yaganiraga n'umuvugizi wa Police mu Ntara y'Amajyaruguru, CIP NGIRABAKUNZI Ignace, yari yatangangaje ko hatanzwe ubutabazi, gusa avuga ko hataramenyekana neza niba koko yaraguye mu mazi ndetse igice yaba yarohamiyemo.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rwaza, NKURUNZIZA Faustin yatangaje ko ku bufatanye na Polisi n’Ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze, umurambo w'uwo mwana waje kuboneka mugitondo cyo kuwa 11 Nyakanga 2026.
Ati “Wabonetse Mugitondo saa tatu ku rugomero rwa Mukungwa ya Kabiri ruherereye ku Murenge wa Rwaza Akagali ka Nturo, Umudugudu wa Gakenke.”
N'ubwo ari ibyago bikomeye n’umubabaro wo kubura umwana, umuryango n’inshuti zawo bari bamaze gutakaza icyizere cyo kumubona nyuma y’iminsi itatu, bashimye ubufasha bwatanzwe kugira ngo aboneke.
Umuyamabanga nsingwabikorwa w'umurenge wa Rwaza yakomeje avuga ko byabasabye ko hafungwa amazi y'umugezi kugira ngo umurambo uboneke.
Ati “Ku bufatanye bw’inzego z’umutekano bw’umwihariko Polisi n’ubuyobozi bw’Akarere bafatanyije biba ngombwa ko bafunga amazi y’uriya mugezi kugira ngo barebe ko umurambo waboneka ku bw’amahirwe uza kuboneka aho ngaho.”
Umurambo wa Nyakwigendera wahise ujyanwa ku bitaro bya Ruhengeri kugira ngo ukorerwe isuzuma mbere y'uko ujya gushyingurwa mu cyubahiro.
Abaturiye umugezi wa Mukungwa bagaragaza ko kurekura amazi y'urugomero atari ubwa mbere biteje urupfu dore ko abana bajya muri ayo mazi babona ari make; nyamara ngo iyo bafunguye urugomero aba menshi ku buryo yanateza urupfu.
Thierry NDIKUMWENAYO

