Kuki igitego cya Jude Bellingham cyateje impaka mu mukino w’u Bwongereza na Noruveje?

Igitego cyo kwishyura cya Jude Bellingham mu mukino wahuje u Bwongereza na Noruveje muri 1/4 cy’Igikombe cy’Isi cyateje impaka zikomeye, aho Noruveje yavuze ko umupira wakoze ku mugozi wa kamera imanitse hejuru y’ikibuga mbere y’uko haboneka igitego. Nyuma, FIFA yasobanuye impamvu icyo gitego cyemejwe.

Jul 12, 2026 - 12:52
Jul 12, 2026 - 12:54
 0
Kuki igitego cya Jude Bellingham cyateje impaka mu mukino w’u Bwongereza na Noruveje?

Mu mukino wa 1/4 cy’Igikombe cy’Isi wahuje u Bwongereza na Noruveje, Jude Bellingham yatsinze igitego cyiza cyo kwishyura nyuma yo kwakira umupira wari utanzwe na Anthony Gordon, aca ku mukinnyi Torbjørn Heggem mbere yo kuwushyira mu izamu.

Nubwo uburyo Bellingham yatsinzemo nta makemwa bwagaragayemo, impaka zatangiye mbere y’aho gato, nyuma y’umupira wari utewe n’umunyezamu wa Noruveje, Ørjan Nyland.

Nyland yateye umupira muremure ariko ugwa hafi bitunguranye, Elliot Anderson arawufata awutanga kuri bagenzi be, ari na bwo hatangirijwe umupira waje kuvamo igitego cya Bellingham.

Nyuma y’icyo gitego, umunyezamu Ørjan Nyland hamwe n’umutoza wa Noruveje, Ståle Solbakken, bahise bitotombera abasifuzi bavuga ko uwo mupira wakoze ku mugozi ufata kamera ya FIFA (Spidercam cyangwa SkyCam) iba imanitse hejuru y’ikibuga, bityo ko umukino wari ukwiye guhagarikwa.

Amategeko agenga umupira w’ amaguru avuga ko iyo umupira ukoze ku izamu, ku mutambiko waryo cyangwa ku mabendera yo mu mfuruka uba ugikomeje gukinwa. Ariko iyo ukoze ku bikoresho bitari igice cy’ikibuga, birimo kamera zimanitse hejuru (Spidercam) n’ imigozi iyifata, umukino uba ugomba guhagarikwa ugasubirizwa aho byabereye.

Buri gitego gitsinzwe gisuzumwa na VAR, ubu ikaba inifashisha ikoranabuhanga rishyirwa imbere mu mupira (Connected Ball Technology), rifite sensor ibasha kugaragaza niba hari icyo umupira wakoze.

Iryo koranabuhanga ryigeze gukoreshwa mu kwanga igitego cyo kwishyura Croatia yari itsinze Portugal muri 1/16 cy’irangiza, ariko muri uyu mukino ryafashije u Bwongereza.

FIFA yasobanuye ko mbere y’igitego cya Bellingham cyabonetse ku munota wa 45+2, amakuru yatanzwe na sensor yo mu mupira atagaragaje ikimenyetso na kimwe cyerekana ko umupira wakoze ku mugozi wa Spidercam. Kubera ko nta gihamya y’ikoranabuhanga yagaragaje ko umupira wahinduye icyerekezo cyangwa wakoze kuri uwo mugozi wa kamera, VAR yemeje ko umukino wakomeje mu buryo bukurikije amategeko, bityo igitego kigumaho.

Nubwo Noruveje yakomeje kugaragaza kutanyurwa n’ icyemezo cyafashwe, FIFA yavuze ko ikoranabuhanga rya Connected Ball ndetse na VAR bitabonye gihamya yemeza ko umupira wakoze kuri Spidercam. Ibyo ni byo byatumye igitego cya Jude Bellingham cyemerwa. Umukino warangiye Noruveje isezerewe itsinzwe ibitego 2-1.

Jacques Roger NSHIMIYIMANA