Nyanza: Abarwayi bivuriza mu bitaro bya Nyanza bishimira uko bitabwaho mu mibereho yabo

Bamwe mu barwayi barwariye n'abarwarije mu bitaro bya Nyanza barishimira serivisi z' ubuvuzi bahabwa ndetse n'ubufasha bahabwa mu kwita ku mibereho yabo.

Feb 15, 2026 - 09:48
Feb 16, 2026 - 10:00
 0
Nyanza: Abarwayi bivuriza mu bitaro bya Nyanza bishimira uko bitabwaho mu mibereho yabo

Muri aba barwiyi harimo aba bafite uburwayi bwihariye aho biba ngombwa ko bakenera ubufasha burenze ubushobozi bwabo.

Mubashimangira ibi, harimo Nyirahategekimana Pelagie, umubyeyi w’abana babiri wo mu murenge wa Kibirizi ndetse na mugenzi we Assoumpta bombi bari muri ibibitaro.

Nyirahategekimana  arwarije umwana muri serivisi yita ku mpinja(Neonatology); avuga ko kuri Noheli ubwo yabyaraga abana babiri batagejeje igihe byamubereye ihurizo ndetse umwe aza kwitaba Imana. 

Avuga ko yagerageje kuvuza umwana we wari usigaye ariko ubushobozi bukamushirana, afashwa n’abaganga haba mu kumwishyurira imiti ndetse no kumubonera amata.

Ati "Abaganga batwitaho bakatuvura. Umwana wange yarari mu byuma wareba ukuntu ameze ukabona atazabaho, ariko ubu rwose mbona agenda akura. Abaganga banyishyuriye ideni nari mfite ubu tumeze neza n’amata barayampa."

Aba barwayi bagira inama abandi kujya bibuka kwishyura ubwisungane mu kwivuza (Mutuelle de Santé) kugira ngo kwivuza biborohere.

Ubwo ubuyobozi n’abakozi b’ibitaro bya Nyanza hamwe n’abafatanyabikorwa mu kwita ku barwayi bifatanyaga n’abarwayi ndetse n’abarwaza mu kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Umurwayi; abarwayi bari mu bitaro barasuwe baraganirizwa, barahumurizwa ndetse bagenerwa impano n’ubufasha butandukanye; harimo guhabwa ibiribwa, ibinyobwa, imyambaro, ibikoresho by’isuku n’ibindi.

Kuri uyu munsi kandi abafatanyabikorwa b’ibitaro basanzwe bita ku barwayi, yaba abantu ku giti cyabo cyangwa amahuriro y’abantu/imiryango itandukanye, bashimiwe uruhare rwabo mu kuzamura imibereho myiza y’abarwayi mu bitaro; bahabwa ibyemezo by’ishimwe.

Mu izina ry' ubuyobozi bw' Akarere ka Nyanza, Mukandori  Denise, akaba umujyanama mu nama Njyanama y'akarere ndetse n'umwe mu bagize ihuriro rya "Ni Nyampinga w'i Nyanza" risanzwe ryita ku barwayi; yashimiye buri wese uruhare rwe mu gutuma ubuzima bw'abarwayi bwitabwaho kandi ko byakomeza gutyo.

 Mu ijambo rye kandi yibukije abarwayi kujya bishyura ubwisungane mu kwivuza hakiri kare bityo kwivuza ntibigorane nk’utarishyuye Mituweli.

Ati "Turasaba abarwayi kujya bishyura ubwisungane mu kwivuza hakiri kare bityo kwivuza ntibigorane nk’utarishyuye Mituweli kuko birabafasha ndetse bakivuza batuje kandi bagahabwa ubuvuzi bwiza."

Kugeza ubu mu bitaro bya Nyanza hashyizweho ikigega cyiswe AGASEKE K’URUKUNDO kinyuzwamo ubufasha bugenewe abarwayi batishoboye; kikaba ari kimwe mu bisubizo birambye ku kwita ku mibereho y’abarwayi.

TUYISHIMIRE Mireille

Abarwayi bashimye ubufasha bahabwa n'ibitaro ndetse n'abandi bafatanyabikorwa babyo