Gicumbi : Nti bari bazi ubuhinzi bwa kawa; aho bwabwigishirijwe bwababyariye umusaruro

Abahinzi bo mu murenge wa Bwisige mu karere ka Gicumbi, bakorera ubuhinzi bwa kawa kuri site ya Gihuke yakozweho amaterasi y’indinganire batangaza ko ubu buhinzi bwatangiye kubaha umusaruro.

Jun 9, 2025 - 11:58
Jun 11, 2025 - 21:58
 0
Gicumbi : Nti bari bazi ubuhinzi bwa kawa; aho bwabwigishirijwe bwababyariye umusaruro

Ni nyuma y'uko ubu buhinzi bugizwemo uruhare n'umushinga Green Gicumbi, watumye bahindura ibyo bahingaba bemeza ko bitabahaga umusaruro.

Aba bahinzi bavuga ko  umushinga wa "Green Gicumbi" wabafashije kubona ingemwe za kawa bibafasha  guhangana n’imihindagurikire y’ibihe ndetse no kurwanya isuri, kuko ubu bahinga bakeza bakiteza imbere kandi mbere ngo ubutaka bwabo bwatwarwaga n’isuri bakabura umusaruro.

Uwingabire Marie Therese  wo mu mudugudu wa Rutoma, akagari ka Bwisige, ni umunhzi wa kawa wabitangiye mu mwaka wa 2020 ubu afite ibiti bya kawa 3.246. Ubuhinzi bwa kawa yabutangiye  bamaze kuganirizwa n'umushinga Green Gicumbi.

Avuga ko mbere bahahingaga imyumbati n’ibijumba ariko ntibyere, gusa ngo kuri ubu aho bamariye kwigishwa guhinga kawa batangiye kubona umusaruro kandi mwiza.

 Ati "Aha hantu n’ubwo twahahingaga hari hahanamye n’imihingire yaho nta cyaheraga, ariko ubu umusozi warateranye uraduha umusaruro. Ku bwanjye byampinduriye byinshi kuko navuguruye inzu yanjye kandi nk'ubu nyishyize ku isoko n'ubwo ntabiteganya sinabura umpa nibura miliyoni 7, urumva ko kawa yangiriye neza."

Nzahimana Aroon  wo mu kagari ka  Gihuke, umurenge wa Bwisige na we avuga ko ari muri koperative y’abahinzi ba kwa kandi ko abibonamo umusaruro atabonaga mbere.

Yagize ati "Ubu ntabwo ubutaka bukigenda nka mbere aho twahingaga imyaka tukayisanga mu kabande yatwawe n'isuri. Amazi araza akaguma hamwe, ahubwo akagaburira izi kawa ntizume kandi zihinze ku musozi; ubundi natwe zikaduha amafaranga tukikenura. Nk’ubu rwose kwishyurira abana no gutanga mitiweri byarakemutse tubikesha guhinga kawa."

Umuyobozi w’umushinga Green Gicumbi Eng Kagenzi JMV  avuga ko umusozi wa Bwisige batarawutunganyiriza abaturage nta musaruro wabahaga kuko ari umusozi uhanamye; imyaka abaturage bahahingaga yatwarwaga n’isuri, ariko ubu kawa ihatewe yatanze umusaruro. 

Ati “Abahinzi ba Bwisige ubu rwose barabona amafaranga, mbere ntibahingaga kawa kuko batenguhwaga n'ubutaka bitewe n’imiterere yaho. Urebye ukuntu uyu musozi umeze, mbere wari uhanamye cyane ubaho isuri nyinshi, hadatanga umusaruro,  harangiritse kubera isuri."

Arongera ati "Iyo ubutaka bwo hejuru bugenda buvaho  bituma imyuka ihumanya ikirere izamuka. Ubu twarwanyije isuri turi gusubiranya ducamo imiringoti, n’urubingo rugiye ruri ku mikingo kugira ngo itariduka; mbese  ubutaka bufashwe neza ni nayo mpamvu buha abahinzi umusaruro."

Eng. Kagenza Jean Marie Vianey, umuyobozi w’umushinga Green Gicumbi

Eng Kagenza JMV yongeraho ko kuba abahinzi barashyizwe muri koperative ari uburyo bwo kugira ngo bakorerere hamwe; akanavuga ko uretse kuba abari muri koperative baraterewe kawa hari n’abandi baturiye site babonye ibyiza by'ubuhinzi bwa kawa, kuri ubu nabo bakaba barahawe ibiti.

Site ya Gihuke iri mu murenge wa Bwisige ifite hegitari 40, abahinga kuri iyi Site 137 bibumbiye muri Koperative. Bahinga ikawa y’ubwoko bwa RAB C15, hakaba haratewe ingemwe ibibumbi 665.

Titien MBANGUKIRA