ZOHRAN Mamdani abaye umuyoboke wa Islam n'umunya Afurika wa mbere uyoboye umugi wa New York
Mamdani ufite inkomoko mu gihugu cya Uganda yatorewe kuyobora umugi wa New York; bimugira umuyoboke wa mbere w'idini ya Islam uyoboye uyu mugi mu mateka yawo.
ZOHRAN w'Imyaka 34 wavukiye mu gihugu cya Uganda yatorewe kuyobora umugi wa New York kuri uyu wa O5 Ugushyingo 2025; usibye kuba ari we muyoboke w'idini ya Islam utorewe kuyobora uyu mugi, ni nawe munya Afurika uciye aka gahigo.
Mu ijambo rye nyuma yo gutworwa, yagaragaje ko umugi wa New York uzaba urumuri rwa politike mu gihe ahandi hari umwijima.
Ati "Muri ibi bihe politike iri mu mwijima, New York izaba urumuri; hano twizerera mu kurwanira ishyaka abo dukunda. Waba uri umwimukira, waba uwahinduye igitsina, umugore w'umwirabura Trump yirukanye mu nshingano, umubyeyi uri kurwana no kubona ikiguzi cyo kwibaruka; imitwaro yanyu natwe ni iyacu."
ZOHRAN yageze muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ubwo yari afite imyaka 7, atangira urugendo rwa Politike mu mwaka wa 2017.
