Rubavu: Umugenzi utegeye ahatemewe nawe azajya abihanirwa

Umuvugizi wa Police y’u Rwanda mu ntara y’Uburengerazuba, SP TWAJAMAHORO Sylvestre yatangaje ko umugenzi uzajya ategera ikinyabiziga ahantu hatemewe nawe azajya abihanirwa, aho guhana utwaye gusa.

Nov 4, 2025 - 09:46
Nov 4, 2025 - 15:02
 0
Rubavu: Umugenzi utegeye ahatemewe nawe azajya abihanirwa

Mu kiganiro "The Real Talk" gitambuka kuri Radio ISANO, umuvugizi wa Police yagaragaje uko umutekano uhagaze mu ntara y'Uburengerazuba; agaragaza ingamba zihari kugira ngo ukomeze kubungabungwa.

Yasobanuye ko hagiye kushyirwaho uburyo umugenzi utegeye imodoka ahatemewe azajya abihanirwa; mu rwego rwo gukomeza kubungabunga umutekano wo mu muhanda.

Ati “Mu nama zirimo zitegurwa, n'ibyo turimo dukora kugira ngio uyu mujyi wacu wa Rubavu ndetse n'intara irusheho gusa neza; hagiyeno gushyirwaho ibyapa ku buryo umugenzi uzajya ahagarara ahantu hatari icyapa n’imodoka ije kuwamufata nawe azajya abihanirwa.”

Bimenyerewe ko umushoferi ukoze ikosa arihanirwa mu buryo bwo kwandikirwa, akazishyura amafaranga; gusa si ko bimeze ku mugenzi nk’uko umuvugizi abisobanura.

Ati “Ushobora kwibaza uti umugenzi muzajya mumuhana mute? Icya mbere tuzajya tumufata tumwigishe, nitumumarana iminota 30 ahagaze aho, tukamugumana niyo yaba amasaha abiri tumwigisha uburyo agomba gukoresha umuhanda, cyangwa uburyo agomba guhindura imyumvure no gufasha mu rugendo imodoka agendamo.”

Arongera ati“Ibyo bintu byose ni kimwe mu bihano, ariko mu bihano byigisha bizabafasha guhindura imyumvire.”

Umuvugizi wa Police yagaragaje ko mu mugi wa Rubavu hakigaragara benshi mu batwara abagenzi, bakoresha ahantu hatemewe bashyiramo abagenzi; ibi bishobora guteza ibyago birimo n'impanuka.