Musanze nk'umugi mukuru w'ubukerarugendo hagiye kubera Imurikagurisha ryitezweho gusiga ibyishimo bidasanzwe
Mu karere ka Musanze hagiye kubera Imurikagurisha rizagararizwamo ibikorwa bitandukanye by'abikorera bo mu ntara y'Amajyaruguru, ndetse n'ibindi bikorwa by'imyidagaduro. Abaturage bagaragaza ko rizasiga ibyishimo bidasanzwe dore ko uyu mugi rizaberamo ugenda waguka umunsi ku wundi.
Ni Imurikagurisha ngaruka mwaka rizwi nka Mini-Expo, ryaherukaga muri Kanama 2024, aho ryahuje ab’ingeri zitandukanye biganjemo urubyiruko bitewe n’igice cyaryo cy’imyidagaduro.
Kuri iyi nshuro, rigiye kuba mu gihe hitegurwa umuhango wo kwita amazina abana b’ingagi ku nshuro ya 20.
Bamwe mu baganiriye na IZUBA, bagaragaza ko uyu ari undi mwanya mwiza wo kongera kwishimana n’ababo, kuko haba harimo ibikorwa buri wese yibonamo.
Uwiduhaye Benitha yagize ati “Ni andi mahirwe yo kongera gusabana n’inshuti zanjye. Iyo turi muri Expo buri muntu ahura n’amahitamo ye; urumva uwo mwajyana ntiyabura ikimunyura!”
Niyodusenga Alex we avuga ko nk’umugi ugenda ukura, ibyishimo bya Expo bizaba byikubye, ati “Niba Expo y’ubushize yaradushimishije, nta kabuza iyi izarushaho! Umugi wacu uri gukura(…), birumvikana ko n’abafite ibikorwa byo kumurika bariyongereye.”
Usibye kuba iri Murikagurisha rizasiga ibyishimo, bagaragaza ko ari andi mahirwe yo kumurikira umugi wabo ba Mukerarugendo; binahura n’imyiteguro yo Kwita Izina.
Uwiduhaye ati “Ni Imurikagurisha rizamo ab’ingeri zitandukanye(…), birumvikana ni ukumurika umugi wacu bityo n’abazaza Kwita Izina bakiyongera!”
Ab’i Musanze biteguye kongera kwakira Imurikagurisha
Niyodusenga nawe yungamo ati “Nta kabuza ibikorwa nk’ibi bigera kure, hari abanyamahanga bazaza mu Imurikagurisha; nibabona ibikorwa byiza bazabiratira ab’iwabo bityo nabo basasure aka karere.”
Iri Murikagurisha ryateguwe ku bufatanye n’urugaga rw’Abikorere (PSF) mu ntara y’amajyaruguru, rizatangira kuwa 19 risozwe kuwa 31 Kanama 2025; rikazaba iminsi igera kuri 12.
Ni Imurikagurisha rigiye kuba mu gihe yitegurwa ibirori byo Kwita Izina
