RIB yafunze uwari umuyobozi mukuru wa WASAC na bagenzi be
Kuwa kane tariki ya 07 Kanama nibwo urwego rw'igihugu rw'ubugenzacyaha rwatamgaje ko rwataye muri yombi uwahoze ari umuyobozi wa WASAC na bagenzi be.
Mu itanganzo ryanyujwe ku rukuta rwa X rw'urwego rw'igihugu rw'ubugenzacyaha (RIB) rigaragaza ko uru rwego rwafunze uwahoze ari Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Amazi, Isuku n’Isukura (WASAC) Prof. Omar Munyaneza, n’abandi bayobozi babiri bakorera muri icyo kigo.
Aba bayobozi bakaba bakurikiranyweho gukora ibyaha bya ruswa, itonesha, gusaba ishimishamubiri rishingiye ku gitsina.
Nk'uko bigarukwaho muri iri tangazo, aba bafungiye kuri Sitasiyo za RIB Kimihurura na Kicukiro mu gihe hatuganywa dosiye yabo kugira ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.
Muri ubu butumwa, RIB yashimiye abagize uruhare mu gutuma ibi bikorwa bitahurwa. Ikomeza kandi isaba abantu kudakoresha umwanya w'akazi mu nyungu zabo bwite, kuko bihanwa n'amategeko kandi ko izakomeza kubirwanya kubw'ineza ya rubanda.
