Musanze: Mu kurwanya igwingira hagiye kwitabwa ku bibazo by'umwihariko bya buri murenge
Muri gahunda yo kurwanya igwingira no gukangurira ababyeyi kujyana abana mu marerero, ubuyobozi bw'akarere bufatanyije n'abafatanyabikorwa biganjemo imyiryango itari iya Leta; bagiye kwita ku mwihariko w'ibibazo bya buri murenge bituma izi gahunda zitagerwaho.
Mu bushakashatsi ku buzima bw’abaturage (DHS) icyiciro cya 7 bwasohotse 2025 akarere ka Musanze kari kuri 31.9% by’igwingira ry’abana bari munsi y’imyaka 5, mu gihe ubushakashatsi bwaherukaga muri 2019-2020, aka karere kari kuri 45.4%.
Ibi, bivuze ko mu myaka itanu igingira mu bana ryagabanutseho 14%. Ku rwego ry’igihugu, igwingira ryavuye kuri 33%, rigera kuri 27; biteganyijwe ko mu myaka itanu iri imbere, rizagera byibura 15%.
MATEGEKO Safia, ahagarariye umuryango utari uwa Leta ufatanya n’akarere mu kurwanya imirimo mibi n’ihohoterwa bikorerwa abana "MUKAMIRA Community Based Organisation". Avuga ko kugira ngo imibare y'igwingira igabanuke, ari uko nk’abafatanyabikorwa bagiye kugabana imirenge kugira ngo bite ku bibazo by’umwihariko bihari.
Yagize ati "Impamvu tugiye kuyigabanya, ni uko buri mufatanyabikorwa afite aho akorera. Aba bana rero turabagabana buri muntu agire abo akurikirana akurikije ahantu akorera, dufatanyije n'abanyamabanga nshingwabikorwa n'abandi bayobozi, n'abaturage tutabasize. Tuzabagabana rero ku buryo ntawe uzasigara, dushaka ko akarere kacu kazasigara ari zeru y'umwana wagwingiye."
Arakomeza ati "Iyo umubyeyi ahawe ibyo kugaburira umwana byiza nka shisha kibondo, hari ababyeyi badutenguha bakaba bayigurisha; niyo mpamvu nabo mu bukangurambaga tubabwira ko uruhare rwabo ari ngombwa."
Ababyeyi baributswa kwita ku ndyo yuzuye ariko kandi bakanarangwa n'isuku haba mu gihe bategura ingyo ndetse n'igihe bagaburira abana
Muri aka karere habarurwa abana ibihumbi 54 bageze igihe cyo kwitabira gahunda y’amarere, gusa imibare igaragaza ko hari abana ibihumbi 6 batitabira izi gahunda.
Abatuye aka karere bagaragaza ko hari bamwe muri bagenzi babo bahugira mu mirimo, bakibagirwa inshingano zo kwita ku mirire y’abana, ndetse no kubajyana mu marerero nk'uko bigarukwaho na Nsanzimana Jean Marie Vianney, usanzwe ari umujyanama w'ubuzima ku kigo nderabuzima cya Bisate mu karere ka Musanze.
Ati "Imbogamizi ikunze kugaragara cyane ku babyeyi, baba bakunze imirimo cyane bigatuma batajyana abana mu bigo mbonezamikurire; ariko twe nk'abajyanama b'ubuzima tujya mu ngo tukabashishikariza ko bagomba kujyana abana mu ngo mbonezamikurire."
Gusa, bashima ko hategurwa ibikorwa by’ubukangurambaga kuko ngo bifasha guhitura abateshute bakibuka ko kwita ku mirire y’umwana ari inshingano zabo.
Ahishakiye Claudine ni umubyeyi wo mu murenge wa Kinigi, yagize ati "Abantu ntabwo baba bafite imyumvire imwe, ariko tujyayo. Ubukangurambaga buradufasha kuko batwigisha uko tugomba kurera abana bacu. Batwigisha kubashakira indyo yuzuye, gushaka imboga, imbuto, kugira ngo nyine bakure neza batagwingiye."
Abafatanyabikorwa biyemeje gufasha ubuyobozi bw'akarere kumenya umwihariko w'ibibazo bitera igwingira hagendwe kuri buri murenge
Umuyobozi w’Akarere ka Musanze wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Kayiranga Theobald, avuga ko muri ubu bukangurambaga bagiye kwita ku mwihariko wa buri murenge. Asaba ababyeyi kugira isuku kuko imirire myiza itakwimakazwa ahatari isuku.
Ati "Icyagaragaye ni uko nibura iyo abana bitabiriye ama ECD bigabanya na rya gwingira, ubu icyo turi gukora mu karere ka Musanze ni uko dushaka kugira umwihariko wa buri murenge; kuko twaje gusanga ko ushobora kuza hano mu murenge wa Kinigi wajya mu murenge wa Gataraga cyangwa se mu murenge wa Busogo, ugasanga ibibazo bafite muri ibi bikorwa byo kurwanya igwingira ntabwo bihuye."
Arongera ati "Ikintu cya mbere tubasaba ni isuku, kuko mubyo twabonye, ibiryo byo wabigira ariko iyo biteguye bidafite isuku n'ubundi ntacyo bimarira wa mwana. Turasaba rero ko ababyeyi bagira isuku, ugakaraba mu gihe ugiye konsa umwana, mu gihe ugiye kumugaburira, mubyo wateguye byose ukagira isuku ariko bikanagendana no gutegura indyo yuzuye."
Mu ntara y’amajyaryguru akarere ka mbere mu kugira igwingira ni Gicumbi iri ku ijanisha rya 38.8%, gakurikiwe na Burera iri ku ijanisha rya 37.6% Musanze ikaza ku mwanya wa gatatu. Muri iyi ntara, akarere gafite ijanisha riri hasi ni Gakenke ifite 26%.
Uturere twa Gicumbi na Burera ni natwo tuyoboye utundi ku rwego ry’igihugu, Uturere tw’umugi wa Kigali nitwo dufite ijanisha riri hasi aho tuyobowe n’akarere ka Nyarugenge gafite 8.7% bituma uyu mugi uza imbere y’intara zose mu kugira umubare muto w’abana bagwingiye.
Mu karere ka Musanze abana bagera ku bihumbi 6 ntibaritabira gahunda y'amarerero, mu gihe habarurwa ibihumbi 54 by'abageze igihe.
