Ruhango: Abagabo bibutswa gushyigikira abagore babo mu bikorwa by’iterambere bakora
Mu rwego rwo gukomeza guteza imbere umiryango n’igihugu muri rusange, abagabo baributswa gushyigikira abagore babo mu bikorwa bitandukanye by’iterambere bakora kuko n'umugore ashoboye kandi ari uw’agaciro. Inzego z’ubuyobozi n’imiryango itegamiye kuri Leta nabo bagaragaza ko iterambere ry’u Rwanda rireba buri wese, bityo ko abagore n’abagabo bagomba gufatanya mu rugendo rw’iterambere.
Bamwe mu bagore bo mu murenge wa Bweramana mu karere ka Ruhango bavuga ko nyuma y’uko gahunda zitandukanye zo guha agaciro umugore zishyizweho, byabafashije kwigirira icyizere no gutinyuka gukora ibikorwa bibateza.
Bavuga kandi ko ubu basigaye bafatanya n’abagabo babo mu guteza imbere imiryango yabo, haba mu bikorwa by’ubucuruzi, ubuhinzi ndetse n’ibindi bikorwa byinjiza amafaranga.
Dusabe Jacqueline, Nifashe Emelyne na Uwimana Claudine ni bamwe mubagore batuye mu murenge wa Bweramana, bagaragaza ko kugeza ubu batinyitse ubu basigaye bafatanye n’abagabo babo mu guteza imbere imiryango n’igihugu muri rusange.
Dusabe Jacqueline yagize ati ”Ubundi kuba uri uwagaciro, uba ufite intego ugenderaho kandi ubaye uwagaciro ntugire uruhare mu guteza imbere urugo ntabwo uba ukiri uwagaciro.”
Akomeza asobonura ko muri iki gihe bidakwiye ko umugore yicara agategereza ko atungwa n’umugabo we ntacyo akora ngo ashyigikire iterambere ryumuryango.
Ati ”Abagore bacyicara bagatungwa n’abagabo bakwiye kureka iyo myumvire; ukumvako nawe ushoboye kuko imbaraga basaza bacu bakoresha natwe twazikoresha kuko turashoboye.”
Dusabe Jacqueline umwe mubagore uhamya ko batinyutse (ifoto/N.Charles)
Ni mugihe Nifashe Emelyne we agira ati ”Twahawe agaciro, hari imirimo tutakoraga wasangaga hari bamwe mu bagabo bahezaga abagore babo mu rugo, ariko ubu turatinyuka tukajya aho abandi bari, tukajya mu isoko tugashakisha nk’abandi tukaba twakunganira umuryango.”
Naho Uwimana Claudine we yongeraho ati ”Umudamu rero mbona ari uwagaciro koko. Twiteje imbere turaboha uduseke, mbese ukabona ko ntakibazo dufite kiremereye.”
Uwimana Claudine witeje imbere abikesha kuboha uduseke (ifoto/N.Charles)
Amb. Depite Hope Tumukunde Gasatura yibutsa abagabo ko bagomba gushyigikira abagore babo mu bikorwa by’iterambere baba bateganya gukora ndetse n’ibyo barimo, kuko umugore afite ubushobozi bwo gutanga umusanzu mu mibereho myiza y’umuryango n’igihugu.
Agaragaza kandi ko iterambere ry’u Rwanda ritagerwaho hatabayeho ubufatanye bw’abagabo n’abagore mu bikorwa biteza umuryango imbere.
Ati ”Bijyanye no gukangurira buri wese no kwibutsa abagabo gushyigikira umugore kuko iterambere ry’umugore ari iterambere ry’umuryango wose, ibyo bizafasha mu guhindura imyumvire dufatanya kubaka ejo heza no kurerera u Rwanda. Nagirango nongere nibutse ko iterambere ry’u Rwanda ritureba twese, dufite rero inshingano yo kubiharanira ntawe usigaye inyuma ndetse no kwirinda icyadusubiza inyuma icyo ari cyo cyose.”
Hon. Amb. Hope Tumukunde Gasatura asaba abagabo gushyigikira abagore babo (ifoto/N.Chrales)
Imibare itangwa n’akarere ka Ruhango igaragaza ko aka karere gafite imiryango 94,508. Muri iyi miryango, 484 yagiye irangwa n’amakimbirane akenshi aterwa no kudashyigikira umugore cyangwa kumubuza kugira uruhare mu bikorwa by’iterambere.
Icyakora ubuyobozi bw’akarere ka Ruhango buvuga ko iki kibazo kigenda kigabanuka bitewe n’ingamba zitandukanye zashyizweho zo gukemura amakimbirane mu miryango.
Kugeza ubu, muri iyo miryango 484 yari ifite amakimbirane, hasigaye imiryango igera kuri 128 ikiri mu makimbirane, kandi ubuyobozi bukavuga ko bukomeje gushyiraho ingamba zigamije kubonera umuti urambye iki kibazo.
Ubuyobozi bw’akarere bukomeza gushishikariza abaturage gukomeza kwimakaza uburinganire n’ubwuzuzanye hagati y’abagabo n’abagore, kuko ari imwe mu nkingi z’iterambere rirambye ry’umuryango n’igihugu.
Ntamwemezi Charles/Ruhango.
