Espagne: Papa Leo XIV yatunguranye asuhuza abagenzi mu ndege
Amashusho ari mu bitangazamakuru bitandukanye birimo Euronews, agaragaza Papa Leo XIV ari kuganira n’abapilote, avugana n’abagenzi aimbere mu ndege ndetse anasuhuza abakozi b’indege mu rugendo rugufi rwambukiranya Espagne.
Iyo ndege yari inarindinzwe n’indege ya gisirikare mbere yo kugera i Barcelona, aho ibihumbi by’abakirisitu bari bateraniye kugira ngo bakire Papa.
I Barcelona, Papa Leo XIV biteganyijwe ko azaha umugisha umunara mushya wa Basilica ya Sagrada Família, iyi ikaba ari yo Kiriziya nini kurusha izindi ku isi.
Uyu mushinga, wateguwe n’umwubatsi Antoni Gaudí mu myaka irenga ijana ishize, ni umwe mu nyubako zizwi cyane muri Espagne kandi usurwa n’abantu babarirwa muri za miliyoni buri mwaka, barimo abajya kuhasengera ndetse na ba Mukerarugendo.
Gahunda ya Papa kandi ikubiyemo gusengera mu ruhame, guhura n’urubyiruko ndetse n’igitambo cya misa gikomeye kizabera muri uyu mujyi wa Catalonia.
Nyuma ya Barcelona, Papa Leo XIV azakomereza urugendo rwe mu birwa bya Canary nabyo biherereye muri iki gihugu; mbere yo gusubira i Vatican.

