Urukiko rwa Rubanda rw’Ubujurire mu Bufaransa rwatangiye kuburanisha urubanza rwa Dr. Eugène Rwamucyo.

Jun 10, 2026 - 15:47
Jun 10, 2026 - 15:51
 0
Urukiko rwa Rubanda rw’Ubujurire mu Bufaransa rwatangiye kuburanisha urubanza rwa Dr. Eugène Rwamucyo.

Dr Eugene Rwamucyo yajuririye igihano cy’igifungo cy’imyaka 27 yari yarakatiwe n’urukiko rwa rububanda rw'ubujurire I Paris mu Bufaransa mu Kwakira 2024. Ubu yageze mu rukiko Ari kumwe n'abunganizi be 6 mu gihe mu rubanza rwa mbere yarafite 2 gusa.

Umunyamategeko Richard Gisagara, yasobanuye ibyaranze umunsi wa mbere w'urubanza .

Uyu munyamategeko yavuze ko uru rubanza rwahawe 9,aba bakaba bazafasha urukiko mu kuburanisha uru rubanza ,yakomeje avuga ko hari n'abandi bagera kuri 6 bateganijwe bashobora gusimbura umwe muri babandi 9 hagize ugira ikibazo.

Yakomeje avuga ko hari aba abunganizi Kandi bahagarariye abagizweho ingaruka n'ibyaha Dr Rwamucyo aregwa , yavuze ko aba bashobora kuregera indishyi. Yongeyeho ko abunganizi 6 ba Dr Rwamucyo hari ibyo basabye urukiko ko byavanwa mu bimenyetso byari byaragaragajwe mu rubanza rwa mbere ariko urukiko rukaba rwabitesheje agaciro,ruvuga ko bizagenda biganirwaho hakurikije ingengabihe y'urubanza.

Mu mwaka wa 2024 Dr. Rwamucyo, yari yahamijwe ibyaha birimo gucura umugambi wo gukora Jenoside ndetse n’ibyibasiye inyokomuntu asabirwa igifungo cy'imyaka 27.

By Jane Uwamwiza