Kigali: Abiga Igishinwa bagaragaza ko bazoroherwa no guhatana ku isoko mpuzamahanga
Abanyeshuri biga muri le Plaisir d’Enfant giherereye mu karere ka Gasabo, bavuga ko kwiga ururimi rw'Igishinwa bizabafasha kugera kure ndetse no guhatana ku isoko ry’umurimo basoje amashuri.
Aba banyeshuri batangaje ibi, ubwo Ambasade y’u Bushinwa mu Rwanda ku bufatanye n’akarere ka Gasabo basuraga iki kigo cy’ishuri giherereye mu murenge wa Rusororo kigisha indimi zitandukanye zirimo n’igishinwa.
Gwiza Amola ni umwe mubiga uru rurimi muri icyo kigo, yagize ati “Kwiga igishinwa bizadufasha guhatana ku isoko ry’umurimo mu gihe tuzaba dusoje amashuri, ndetse bizaduha amahirwe yo gukomereza amasomo yacu mu Bushinwa; urumva rero ko bizadufungurira amarembo menshi.”
Ntare Ntazinda nawe yunzemo ati “Ubu duhuye n’abakoresha ururimi rw’Igishinwa byatworohera kuganira nabo, cyangwa se kubafasha muri gahunda baba bifuza ko tubafasha kuko tuzi kuvuga uru rurimi; ni byiza cyane rwose twishimira kwiga ururimi rw’Igishinwa.”
Umuyobozi w’ishuri rya Plaisir d’Enfant Nirere Vestine avuga ko kwiga indimi z’amahanga ari byiza kuko bikangura ubwonko bw’abana by’umwihariko Igishinwa gituma abana biga babyitayeho batarangara.
Ati ”Kwiga indimi z’amahanga ni byiza kuko bikangura ubwonko bw’abana; nk’ubu abana bacu biga Igishinwa ubona ko baba bakurikiye batarangara kuko nyine kwiga uru rurimi bibasaba gukurikira cyane, ikindi kandi bibaha n’amahirwe yo kuba bajya kwiga mu Bushinwa.”
Ambasaderi w’u Bushinwa mu Rwanda ZHANG XIAOHONG avuga ko kwiga ururimi rw’Igishinwa bizatuma rumenyekana mu gihugu ndetse ko bizafasha imishinga itandukanye ibihugu byombi bihuriyeho.
Ati “Kwigisha ururimi rw’Igishinwa mu Rwanda bizatuma ururimi rwacu rumenyekana ndetse n’umuco wacu waguka, nanone kandi bizafasha ibihugu byombi mu gukorana imishinga itandukanye ikindi kandi bizafasha no mu bufatanye ibihugu byombi bisanzwe bigirana.”
Kwigisha ururimi rw'Igishinwa mu Rwanda byakomeje guhabwa imbaraga, bifasha mu guteza imbere ubucuruzi n'ubuhahirane n'Abashinwa. Ibi bikurura abantu batandukanye kwiga uru rurimi, kuko runafasha abanyeshuri kubona amahirwe yo gukomereza amasomo mu Bushinwa.

