NGOMA: Ikimpoteri cya Ruhinga nticyatanze ibicanwa byijejwe abanya-Kibungo

Bamwe mu batuye mu kagali ka Mahango mu murenge wa Kibungo, akarere ka Ngoma bavuga ko bakigorwa no kubona ibicanwa nyamara akarere karashyizeho uburyo bwo gutunganyiriza imyanda ku kimpoteri cya Ruhinga kiri muri aka kagari, hakaboneka burikete (Briquettes) bakibaza icyatumye bidakorwa kugira ngo babone ibicanwa bibungabunga ibidukikije nk’uko babibwirwaga.

Jul 21, 2023 - 10:17
Jul 21, 2023 - 11:17
 0
NGOMA: Ikimpoteri cya Ruhinga nticyatanze ibicanwa byijejwe abanya-Kibungo
Ikimpoteri cya Ruhinga (Ifoto Clarisse U.)

Ni ikimpoteri kiri mu mu mudugudu wa Ruhinga mu kagari ka Mahango mu murenge wa Kibungo mu karere ka Ngoma, usangamo imyanda ivanze yaba ibora n’itabora, ubona kandi bamwe mu baturage bashakamo ibyo gucana byiganjemo ibiti n’amacupa ya Plastiki byajugunywe.  

Abaganiriye na Radio Izuba na Television bavuga ko ubusanzwe kubona ibicanwa bigoye, bakibaza impamvu iki kimpoteri kitatanze umusaruro ku bicanwa nk’uko babyijejwe n’ubuyobozi mu mwaka wa 2020, ubwo cyatangiraga gukusanyirizwamo imyanda iva mu bice by’Umujyi wa Kibungo.

Niyonkuru Anualitha ni umwe mubo umunyamakuru yasanze bari mu mirimo yo gushaka ibicanwa, yasa ibishyitsi ibishakaho inkwi zo gucana avuga ko nta bundi buryo yabona inkwi ngo atekere abana.

Yagize ati” Nyine akaba k’inkwi ni amafaranga Magana Atatu , akadobo k’amakara nako ni uko,  rero iyo utayafite uza kuzishaka nk’uku, ni ugutoragura ni nkeya muri make kugira ngo ubone ibicanwa biragoye, ibyo muri iki kimpoteri iyo babiduha byari gutuma ducana inkwi nkeya”.

Ibi abihurizaho na Sylvère  Munyakazi uvuga ko abona iki kimpoteri cyarateje umwanda.

Ati “Biriya bicanwa ntabwo bubahirije amabwiriza yabyo ahubwo byatumye haba umwanda ukabije, umuyaga urabihuha amashashi akanyanyagira niyo bizanwe n’imodoka ntibabishyira mu mwobo neza biguma binyanyagiye hejuru. Ibyo gukoramo ibicanwa bya Burikete ntibyabaye ngo abaturage tuzibone.”

Umukozi w’akarere ka Ngoma ushinzwe ibidukikije Mutabaruka Sematabaro, avuga ko ibijyanye no gukusanya no gutunganya imyanda yo muri iki kimpoteri byeguriwe rwiyemezamirimo, bagiye kureba uko yabikora mu buryo butanga umusaruro.

Ati “Hari rwiyemezamirimo ufitanye amasezerano n’akarere, niwe weguriwe ibyo gukusanya no gutunganya imyanda ijya mu kimpoteri cya Ruhinga, ni inshingano kumwibutsa ibyo agomba gukora mu gihe akora mu buryo budatanga umusaruro, yaba atabitunganyije isoko akaryamburwa… Turabigenzura nk’uko bikorwa buri kwezi n’ubu mbere y’uko yishyurwa turamubwira ibyo agomba gukora”.  

Mu mwaka wa 2009 nibwo urwego ngenzuramikorere RURA rwashyizeho amabwiriza ajyanye no gukusanya imyanda gutwara imyanda no mu bimpoteri rusange no kuyitunganya kuri ba rwiyemezamirimo mu bice by’imijyi, aya mabwiriza arimo ko imyanda iri mu bimoteri itwikirizwa itaka ibihabanye n’ibiri kuri iki kimpoteri cya Ruhinga usanga imyanda inyanyagiye ivanze kuko cyanuzuye.

 

Clarisse UMUTONIWASE/ Ngoma