KIREHE :Abangavu batewe inda babangamiwe no kutabona ubutabera

Abakobwa batewe inda mu bihe bya covid 19 muri guma mu rugo bo mu murenge wa Kigina mu karere ka Kirehe bavuga ko bahangayikishijwe nuko batahawe ubutabera kubabateye inda bataruzuza imyaka yubukure

Aug 30, 2022 - 11:12
Aug 30, 2022 - 11:23
 0
KIREHE :Abangavu batewe inda babangamiwe no kutabona ubutabera
: :
playing

Ingabire Diane umwangavu twahinduriye amazina  na bagenzi be  batewe inda mu gihe cya guma mu rugo yashyizweho ubwo icyorezo cya Covid 19 cyageraga mu Rwanda batuye mu murenge wa Kigina mu karere ka Kirehe .Aba bangavu bavuga ko bashutswe n’abasore babatera inda  bahita batoroka bakaba basaba ubuyobozi kubarenganura.
Ingabire Diane ati :’’Uwanteye inda yamaze kumva ko ngiye kumushyitsa mu buyobozi yahise atoroka yigira I Kigali kubera ko yari guma mu rugo sinabashije no kuvugana nawe wenda abe yandangira agace aharereyemo mbarangire bamufate ’’
Undi mwangavu watewe inda nawe utuye muri uyu murenge wa Kigina nawe avuga ko nawe uwamuteye inda yatorotse  akaba ataraboneka ngo ahanwe  .Abivuga muri aya magambo ’’Nanone njya kumva ngo yateye undi mukobwa inda aratoroka  ubu ntituzi iyaba maze nagiye mu buyobozi ahita agenda ,ubuyobozi bwambwiye ko  butaburanisha umuntu udahari’’.

Umuyobozi w’akarere ka Kirehe Rangira Bruno  asaba aba bangavu batabonye ubutabera kubera ibihe bya guma mu rugo ko bafatanya n’imiryango yabo gutanga amakuru yaho ababateye inda baherereye bagahabwa ubutabera .Agira ati ’’Dukunze kubona no gukurikiarana ikibazo cy’ abangavu batewe inda  ,kubijyanye n’ubufasha ku bangavu batewe inda  icya mbere ni ubutabera ,iyo habayeho gutanga amakuru iyo dosiye ihita ikurikiranwa ’’.  
Uturere dutatu tuza imbere mu kugira abana benshi batewe inda bataruzuza imyaka y’ubukure  mu mwaka wa 2021 ni Nyagatare iri ku isonga aho ifite  abangavu  igihumbi Magana arindwi mirongo cyenda n’icyenda , Gatsibo ifite abangavu igihumbi Magana atanu mirongo irindwi ba bane naho  Kirehe ifite abangana na n’igihumbi Magana atatu mirongo itandatu na batanu  .

Uwayezu Mediatrice /Kirehe