NGOMA :Huzuye ikigo kizarinda abana kugwingira

Ababyeyi bubakiwe ikigo mbonezamikurire cy’abana bato cya Bitare mu murenge wa Gashanda mu karere ka Ngoma barasabwa ubufatanye mu kubona ifunguro ry’abana bazarererwamo. Ibi babisabwe kuri uyu wa Mbere tariki ya 29 Gicurasi 2023 ubwo hatahwaga ku mugaragaro iki kigo kije gufasha abana b’incuke batari bafite aho biga.

May 30, 2023 - 10:05
 0
NGOMA :Huzuye ikigo kizarinda abana kugwingira
ECD Gashanda ku ishuri rya Bitare (Ifoto Mediatrice U.)

Hatahwa ikigo mbonezamikurire cya Bitare mu murenge wa Gashanda mu karere ka Ngoma  ,ababyeyi batangiye kukireramo bavuga ko kije kubafasha kubona aho abana babo bigira dore ko birirwaga mu midugudu batagira ubitaho.

 Mukangira  Sada Ati’’Turashimira akarere kacu katekereje ko umurenge wacu ukeneye ikigo mbonezamikurire cy’abana bato . Abana bacu batarageza imyaka yo gutangira umwaka w’amashuri abanza birirwaga mu mudugudu umwanda ari wose bamwe bahakura uburere buke ariko uyu munsi bari kwirirwa ku ishuri bakangurwa ubwonko barira ku gihe ndetse bahabonera indyo yuzuye’’

Kamuhanda  Emmanuel nawe afite umwana watangiye kurererwa muri iri rerero avuga ko nawe bimushimisha kuba hafi ye harubatswe iki kigo .Ati ’’Turashimira akarere kacu n’umurenge n’abafatanyabikorwa batwubakiye iki kigo mbonezamikurire abana bacu babonye aho biga bizadufasha kubona uko dukurikirana imikurire yabo bitandukanye no kuba birirwaga mu mudugudu ’’ .  

                              Ibyumba abana bazigiramo (Ifoto Mediatrice U.)

Mukayiranga  Marie  Gloriose  umuyobozi w’akarere ka Ngoma  wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage avuga ko iri shuri ari igisubizo ku bana bo muri uyu murenge .Uyu muyobozi asaba ababyeyi ubufatanye kugira ngo iki kigo kigere ku ntego .Ati’’Mu rwego rwo gusoza ibikorwa by’imihigo ya 2022-2023 gutaha iri shuri ry’abana bato n’igikorwa twesheje mu mihigo yacu 100% kuko turizera ko iri shuri ry’icyitegererezo ryo muri uyu murenge rizafasha ababyeyi barereramo abana, dufite gahunda yo gushyira amarerero byibuze kuri buri murenge wa karere ka Ngoma ariko na none turasaba ababyeyi barerera muri iri  rerero ubufatanye bwo kwita ku bana haba  gutanga  ibiribwa by’abana imboga no gufasha abarezi kwita ku bana iyo bageze mu rugo bakabafasha gukora imikoro n’isuku yabo’’.

Iki kigo mbonezamikurire y’abana bato bo mu murenge wa Gashanda mu karere ka Ngoma  kigizwe n’imiryango itatu  kizakira abana b’incuke ijana n’umunani , gifite aho bazajya bategurira indyo  yuzuye naho abana  bazajya bapimirwa ibiro n’uburebure kugira ngo ntihazagire umwana uharererwa ugaragaza ubugwingire.

Uwayezu Mediatrice  /Ngoma