RUBAVU : Barishimira ko babonye ikigo gishya abagenzi bategeramo imodoka

Ikigo abagenzi bategeramo imodoka gishya cya Gisenyi cyubatswe mu murenge wa Gisenyi, akagari ka Bugoyi mu mudugudu wa Nyakabungo, ku bufatanye n’ubuyobozi bwa JALI Investment Ltd ,n’akarere ka Rubavu kuva mu ntangiriro za 2021 kiri mu bya mbere byubatse neza kandi binini mu Rwanda .Ibintu abatuye Rubavu bavuga ko bishimira bavuga ko ari igisubizo ku bagenzi n’abagikoreramo

May 30, 2023 - 09:22
 0
RUBAVU : Barishimira ko babonye ikigo gishya abagenzi bategeramo imodoka
Ikigo abagenzi bategeramo imodoka cya Rubavu

Isaac Muzima  umukozi wa Kivu  Belt tours, avuga ko ubu batagikorera mu kajagari. Ati Mbere aho twakoreraga wasangaga hari abantu benshi batugana , tukabura uko tubakira , tukabura aho tubicaza, ariko ubu nkuko muri kubireba, aho turi gukorera haragutse , bituma tubaha service nziza.”

Shakira Mahoro  umucuruzi w’imboga wambukiranya umupaka w’u Rwanda na Repubulika iharanira demokarasi ya Kongo , ahamya ko ubu ntacyo bakikanga mu kazi kabo kubera umutekano uri muri uri muri iki kigo . Ati Ubu njye ndangurira imboga mu mujyi wa Kigali , imodoka ikabizana, ikabishyira muri sitoke  iyo ntahari. Umutekano ni wose pe, hari za camera , za marine zatuzengerezaga ubu muri iyi gari ntizishobora kuhakandagira.”

Ni ubwo bishimira kuba bakorera ahantu heza ndetse hagutse bamwe mu bahakorera bagaragaza ko hakiri  imbogamizi zuko hari abagikorera inyuma y’iki kigo abagenzi bategeramo imodoka .

Agaruka kuri iki kibazo cyabagikorera hanze  , Niyibizi  Ntabyera Iberi , umuyobozi mukuru ushinzwe imirimo rusange mu karere ka Rubavu , avuga ko bagiye gufatanya n’inzego z’umutekano kugira ngo abantu bose bakoreshe iki kigo kubera ko aribo cyashyiriweho .

Ati “ Mu byukuri ubu turishimira kuba twarabonye gare nini, gusa abagikorera hanze yayo tugiye kubahagurikira nabo bagane gare cyane ko aribo yubakiwe.”

Iki kigo abagenzi bategeramo imodoka cya Rubavu  cyubatswe  ku buso bungana na hegitari  imwe , kikaba gifite ahatangirwa  serivisi zitandukanye zirimo,  aho gushyira imodoka, ibiro by’ibigo bitwara abagenzi, aho abagenzi bategerereza imodoka bicaye,  resitora, amacumbi n’inzu z’ubucuruzi.

Gacinya Regine /Rubavu