Golf: Umukino uhuza ubuhanga, kwihangana n’ubushishozi

Golf ni umwe mu mikino ifite amateka akomeye ku isi, uzwiho gusaba ubuhanga buhambaye, kwihangana no gutekereza byimbitse. N'ubwo bamwe bawufata nk’umukino w’abifite, golf ni siporo ifunguye kuri bose kandi ikomeje gukundwa ku isi hose.

Jan 27, 2026 - 17:26
Jan 29, 2026 - 17:30
 0
Golf: Umukino uhuza ubuhanga, kwihangana n’ubushishozi

Nk'uko tubikesha Ikinyamakuru Historic Uk kivuga ko ubundi umukino wa Golf watangiye mu kinyejana cya 15 muri Scotland, aho abaturage batangiye kuwukina mu buryo bworoheje bakoresha inkoni n’udupira tworoheje aho bawukiniraga ku mucanga. 

Nyuma gato mu mwaka 1457 inteko ishingamategeko y’umwami James wa kabiri yaje kuwuhagarika, gusa abaturage benshi baza kubyanga. Mu mwaka 1502, uyu mukino waje gutunganywa neza, ugira amategeko asobanutse, unatangazwa ku mugaragaro n’abanya-Scotland, ari na bo bafatwa nk’abashinze Golf iteye imbere.

Golf ikinwa ite?

Golf ikinwa hagamijwe gushyira umupira muto mu mwobo (hole) hifashishijwe inkoni zihariye zitwa clubs. Umukinnyi atangirira ku gace kitwa tee, agatera umupira agana ku mwobo uri kure, anyuze mu bice bitandukanye by’ikibuga birimo ibyatsi bigufi (fairway), ibyatsi birebire (rough) n’ahari umucanga (bunker).

Uyu mukino ushobora gukinwa n’ umuntu umwe, babiri cyangwa itsinda rito, ariko buri wese agapimwa ku giti cye. Ibibuga bya golf biba ari binini cyane, akenshi bigizwe n’imyobo 9 cyangwa 18, kandi biba bitunganijwe mu buryo butuma umukino uba ingorabahizi ariko unashimishije.

Ibikoresho by’ingenzi bikoreshwa harimo inkoni zitandukanye (driver, iron, putter) kandi buri imwe ikoreshwa bitewe n’igice ukina agezemo. Inkoni yitwa driver ikoreshwa ushaka gutera umupira kure, naho iyitwa iron yo ikoreshwa uri gutera ahantu hatari kure cyane y’umwobo, mu gihe putter ikoreshwayo batera agapira mu ntera ngufi cyane.

Si inkoni gusa ikoreshwa kuko hanakoreshwa n’umupira wa Golf, ndetse n’imyenda yoroshye ifasha umukinnyi kugenda intera ndende. 

Umukino wa Golf umaze kumenyekana cyane ku isi hose kuko nko muri 2023 abarenga miliyoni eshatu bahataniye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Muri make umukino wa Golf si umukino w’imbagara gusa, unasaba kwihangana, kwitonda ugatekereza neza, ndetse no gufata ibyemezo mu gihe gito.

Jacques roger NSHIMIYIMANA