Rubavu: Girinka yamukuye muri nyakatsi, ubu afite inzu yo kubamo n'iy'ubucuruzi
Hakuzimana Janvier wo mu murenge wa Mudende w'akarere ka Rubavu, atanga ubuhamya bw'uko yakuwe muri nyakatsi na gahunda ya Girinka; avuga ko yamuhinduriye ubuzima ku buryo bugaragara dore ko mbere yo kuyihabwa yagorwaga no kwishyura ubwisungane mu kwivuza ndetse no kubonera abana ibyangombwa by'ishuri.
Mu mwaka wa 2018 nibwo uyu muturage wo mu kagari ka Mucinyiro mu mudugudu wa Kanyamitura yahawe Inka, gusa nyuma y'amezi abiri iza gupfa. Ni Inka yari yarahawe n'umuryango HEIFER usanzwe utera inkunga ibikorwa by'ubuhinzi n'ubworozi.
Mu mwaka wa 2020 nibwo yashumbushijwe indi muri gahunda ya Girinka, nawe aza kwitura mugenzi we mu mwaka wa 2022.
Nyuma yo kwitura mugenzi we nawe wari warapfushije Inka, yatangiye inzira zo gushaka uko yakwikura muri nyakatsi; kuri ubu akaba yariyubakiye inzu yo kubamo ndetse n'indi y'ubucuruzi.
Ati "Leta y'u Rwanda yampaye Girinka nyifata neza, nyuma nziturira mugenzi wanjye; maze kumuziturira biba ngombwa ko ivutse ubwa kabiri nubakamo inzu ya kijyambere kuko nabaga muri nyakatsi y'ibiti."
Arakomeza ati "Ubu nubatse inzu ebyibiri, inzu imwe yo kubamo n'inzu y'ubucuruzi ifite imyiryango ibiri."
Hakuzimana Janvier yahawe ishimwe n'akarere ka Rubavu, arishyikirizwa na Guverineri w'Intara y'Uburengerazuba
Nyuma yo kwitura mugenzi we, avuga ko yafatanyije ubworozi n'ubuhinzi bw'ibirayi; ari byo byamufashije kugera ku nzozi ze.
Ati "Nyuma yo kwitura navukishije Inka ya kabiri ndayirera irakura, nyuma nyijyana ku isoko nyuma mpinga ibirayi birazamuka nkoresheje ya fumbire."
Yongeraho ko "Nyuma yahuka Inka ya gatatu, mpuza umusaruro uvuye muri bya birayi na ya nka ya gatatu, nubakiramo amazu abiri rimwe, iyo kubamo n'iy'ubucuruzi."
Hakuzimana wagorwaga no gutanga ubwisungane mu kwivuza ndetse n'abana be bakagorwa no kwiga avuga ko ibyo byose byabaye amateka. Kuri ubu yabyaye abana b'impanga, ashimangira ko batazigera bagira imirire mibi kandi ko agomba kubazigamira kugira ngo igihe cyo kwiga bazige neza.
Ati "Nagize amahirwe nza kubyara impanga, ubu mfite abana babiri. Icyo ndi gutenganya mu myaka iri imbere ni ukugira ngo ba bana mbazigamire umusanzu w'amashuri y'ejo hazaza nkoresheje banki, noneho igihe cyo kwiga bazige nta kibazo bafite.
Kuva gahunda ya Girinka itangijwe mu Rwanda mu mwaka wa 2006, mu Karere ka Rubavu hamaze gutangwa inka 12.647, mu gihe izikomoka ku kwitura zimaze kugera kuri 5.986.
Ni mu gihe raporo ya Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu yo mu Ukwakira 2025 yagaragaje ko mu myaka itatu Akarere ka Rubavu kafashije abaturage kwivana mu bukene ku kigero cya 49,7%, mu gihe impuzandengo yo ku rwego rw’igihugu yari ku kigero cya 62,4%.
Kuri ubu muri aka karere hashyizweho umunsi w'Inka uzajya uba rimwe mu gihembwe. Uyu munsi uzajya ubanzirizwa no gukora ibarura ry'inka zigeze igihe cyo kwiturwa, ndetse hakanakemurwa ibibazo bikigaragara muri gahunda ya Girinka birimo ruswa ndetse n'ibindi.
