Ruhango: Kutagira amashanyarazi byadindije iterambere ry'abo muri Ntosho

Abatuye mu mudugudu wa Ntosho, akagari ka Rubona mu murenge wa Bweramana muri Ruhango, bavuga ko basigaye inyuma mu iterambere bitewe no kutagira umuriro w’amashanyarazi, mu gihe imidugudu baturanye yo yamaze gucanirwa.

Mar 25, 2026 - 15:00
Mar 31, 2026 - 14:08
 0
Ruhango: Kutagira amashanyarazi byadindije iterambere ry'abo muri Ntosho

 Aba baturage bagaragaza ko kubura amashanyarazi bituma ibikorwa byinshi by’iterambere bidindira, cyane cyane ibishingiye ku ikoranabuhanga n’ubucuruzi bugezweho.

Habimana Sylivan, umwe mu batuye muri uyu mudugudu, avuga ko babangamiwe cyane no kuba batabasha kubona serivisi zimwe na zimwe zibasaba gukoresha amashanyarazi.

Yagize ati “Iyo dukeneye serivisi zisaba amashanyarazi nko gusudiza, gushesha cyangwa kwiyogoshesha, tujya kubishakira ahandi. Ibi bidusubiza inyuma mu iterambere ugereranyije n’abo duturanye bamaze kubona umuriro.”

Abandi baturage bavuga ko iyi Santire (Centre) yabo ya Ntosho idafite amahirwe yo gutera imbere nk’izindi zifite amashanyarazi, kuko ibikorwa byinshi by’ubucuruzi n’imirimo bidashobora kuhakorerwa. Bagaragaza kandi ko ahageze amashanyarazi iterambere ryaho ryihuta, bityo bakwiye gufashwa nabo bakagezwaho ayo mahirwe.

Ku ruhande rw’ubuyobozi, Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, Habarurema Valens, yizeza aba baturage ko ikibazo cyabo kiri hafi gukemuka, kuko amapoto azifashishwa hagezwa amashanyarazi muri Ntosho yamaze kubegerezwa.

Meya Habarurema yagize ati “Abaturage bo mu mudugudu wa Ntosho mushonje muhishiwe. Amapoto azifashishwa mu kubagezaho amashanyarazi yamaze kugera hafi yanyu, mu kagali ka Gitisi muturanye twamaze kuharunda amapoto tuzakoresha mukubagezaho amashanyarazi kandi namwe hano i Ntosho muri ku rutonde rw’abazayahabwa mu gihe cya vuba”.

Aba barasaba amashanyarazi mu gihe gahunda ya Leta y’imyaka irindwi yo kwihutisha iterambere (NST1: 2017–2024) yarangiye yari igamije ko Abanyarwanda bose bagerwaho n’amashanyarazi ku gipimo cya 100%.

Imibare yo mu mpera za Mutarama 2024 igaragaza ko akarere ka Ruhango kari kageze ku gipimo cya 75.3% cy’abafite amashanyarazi. Ku rwego rw’igihugu, ingo zimaze kuyagerwaho zari 75.9%, aho 54% zifite amashanyarazi afatiye ku muyoboro mugari, mu gihe 21.9% zikoresha ingufu zisubira.

N'ubwo hari intambwe imaze guterwa, abaturage bo mu mudugudu wa Ntosho bavuga ko bategerejanyije amatsiko menshi igihe nabo bazaba bagezweho n’amashanyarazi k’abandi, bakizera ko bizihutisha iterambere ryabo n’iry’aho batuye muri rusange.

NTAMWEMEZI Charles/Ruhango