Rwamagana: Abaturage 153 biganjemo urubyiruko basuye urwibutso rwa Genocide yakorewe Abatutsi mu 1994 rwa Kigali( Gisozi).
Kuri iki cyumweru Tariki 31 , Abaturage bo mu murenge wa Kigabiro mu Karere ka Rwamagana basuye urwibutso rwa Genocide yakorewe Abatutsi mu 1994 rwa Gisozi mu mujyi wa Kigali ndetse n’ingoro ndangamateka y’urugamba rwo guhagarika Genocide ahahoze hitwa muri CND.
ku rwibutso rwa Genocide rwa Gisozi
Aba baturage bagize umwanya wo gusobanurirwa amateka mabi yaranze Genocide yakorewe Abatutsi mu 1994 ndetse banasura aharuhukiye imibiri y'Abishwe muri Genocide.
Bamwe mu bitabiriye iki gikorwa abenshi ni urubyiruko bavuga ko uyu Ari umwanya mwiza babonye wo gusobanukirwa neza amateka mabi ya Genocide ,ndetse bagaharanira ko amateka mabi atazongera kubaho ukundi ,Dushime Belly Brise ni umwe mu urubyiruko rwaje gusura urwibutso rwa Genocide yakorewe Abatutsi rwa Gisozi yagize Ati" ni ubwa mbere ngeze kuri uri Rwibutso twakuze baruvuga,ariko kuhagera umenya amateka yaranze igihugu cyacu ,umukoro dukuye hano nkabakiri bato nuwo guha agaciro ababohoye igihugu cyacu,tugasigasira ibyagezweho"
Yongeyeho ko nk'umwe mu rubyiruko rw'abakorerabushake bahakuye imbaraga zirenze izo bari bafite mu gukorera igihugu kugira ngo gikomeze kwiyubaka babigizemo uruhare".
Hategekimana Emmanuel nawe ni umwe mu batuye mu murenge wa Kigabiro wasuye Urwibutso rwa Genocide yakorewe Abatutsi mu 1994 rwa Gisozi Yavuze ko amateka nkaya akwiye gusangiza abakiri bato kugira ngo bayamenye ndetse banigire ku bakuru babohoye u Rwanda ati”twabonye ubwitange bukomeye cyane inkotanyi zagize zigahagarika Genocide no kuvanaho Leta y’iyitaga iyabatabazi,ibi nk’abaturage biradufasha kongera kwisuzuma ndetse tukareba ibyo dukwiriye gukora mu buryo bw’iterambere ryacu ndetse n’igihugu”
Basobanuriwe amateka y'urugamba rwo guhagarika Genocide
Yakomeje agira ati” hano hari urubyiruko twazanye ndetse n’umubare munini wasigaye ,icyo dukwiriye gukora kandi dufasheho ingamba ni ugukomeza kubakangurira gukunda igihugu banasigasira ibyagezweho, ntihakagire ureba inyugu ze bwite”.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'umurenge wa Kigabiro Rushimisha Marc yavuze ko ibi bikorwa bakora birimo gusura amateka yaranze igihugu kugirango bayasobanukirwe yagize ati” iki ni igikorwa twatangiye kuva mu kwa munani umwaka washize twatangiriye ku muhora w’amateka yo kubohora u Rwanda ibyiciro bitatu uyu munsi tukaba twasoje ikiciro cya 5 ,intego ni imwe rero kuko turi kumwe n’abana bato bavutse nyuma ya Genocide ni ukugira ngo tubigishe amateka yaranze iki gihugu cyacu kugira ngo bajye bamenya ko aya mateka ari ayacu.”
Yakomeje asaba urubyiruko gukomeza gusigasira aya mateka y’igihugu bagafata n’iya mbere mu kurwanya ingebitekerezo ati”umukoro tubaha ni uwo gukomeza kurwanya ingebitekerezo ya Genocide kuko iyo bageze aha bahabwa amakuru yose uko yateguwe ndetse nuko yashyizwe mu bikorwa kandi bakadufasha no gutanga amakuru nyayo kuri bagenzi babo batarabasha kugera aha.”
Ingoro ndangamateka y'urugamba rwo guhagarika Genocide
Nyuma yo gusura urwibutso rwa Genocide yakorewe Abatutsi mu 1994 rwa Gisozi Kandi Abaturage bo mu murenge wa Kigabiro basuye n'ingoro ndangamateka y’urugamba rwo guhagarika Genocide .
Jane Uwamwiza

