I Burasirazuba: Barasaba ko inyamaswa zirimo inkende n’ibitera za kwishingirwa n’ikigega cyihariye cy’ingoboka

Jun 2, 2026 - 17:41
 0
I Burasirazuba: Barasaba ko inyamaswa zirimo inkende n’ibitera za kwishingirwa n’ikigega cyihariye cy’ingoboka

Abatuye mu turere nka Nyagatare,Gatsibo , Kayonza ,Kirehe na Bugesera two mu Ntara y’Iburasirazuba dukora kuri pariki y’Akagera biganjemo abakora ubuhinzi bagaragaza ko bahura n’ikibazo cy’inyamaswa zibonera zikabateza ibihombo, gusa bavuga ko bafashwa n’ikigo cy’ubwishingizi cya Leta y’u Rwanda kigoboka umuntu wese kikabaha indishyi.

Aba bahinzi bavuga ko bonerwa n’inyamaswa zitandukanye ,izindi zikangiza nibyabo zirimo imvubu ,n’impyisi zo zirishingiwe, bagaragaza ko kugeza ubu ikibazo bafite aruko ibitera n’inkende biri munyamaswa zitishingirwa niki kigo cy’ubwishingizi nyamara nazo zibabangamiye,basaba ko iki kibazo cyatekerezwaho kugira ngo nazo zishingirwe bityo uwahuye n’ibyago abashe gufashwa nkuko ku zindi nyamaswa bigenda.

Dusabe Jaques ni umuturage wo mu karere ka Gatsibo akora ubuhinzi mu murenge wa kiramuruzi yavuze ko ikibazo bakunze guhura nacyo ari ikinyamswa y’imvubu ibonera ati "twebwe mu murenge wa Cyiramuruzi ikibazo dufite niki imvubu mu kagari ka gakoni mu mudugudu ya kiyovu imvubu ziratwonera cyane ,cyokora twaragerageje gucukura imiferege ariko ntibihagije ziraharenga zikatwonera k buryo bugaragara gusa kiriya kigo cy’ingoboka cyaratubariye turishyurwa kuko nanjye nari mu bishyuwe."

Yakomeje asaba ko Ubuyobozi bwabafasha bakareba uburyo  bwo kugirango izo mvubu zikumirwe zijye ziguma muri muhazi zireke gukukira mu myaka yabo"

  Naho Mugaragu Joel ni umuhinzi mworozi ubikorera mu murenge wa Rwimbogo mu Karere ka Gatsibo ni umwe mu bonewe n’ibitera umurima wose hafi hegitare imwe n’igice ibi bikaba ari ibibateza igihombo ati" ingurube,impongo n’ibitera byaratuzengereje hari uruhavu ariko zirarusimbuka zigatahira imyaka kandi izo nyamaswa mvuze ntabwo zishyurwa kuko zo batazishingira ugasanga rero biratugoye kuko harimo nyinshi tutashora no kurwanya ,nk’ingurube yo rwose ntiwanayikura mu murima. "

Mugaragu Joel(Photo/J.Uwamwiza)

Akomeza agaragaza ko biteje inkeke kuba batanazirwanya ati " twajyaga tugira imbwa zikabikanga bukeye baratubuza ngo ni ukwimira amadevize turabireka ariko biragoye rwose izo nyamaswa nazo babyizeho bazishingira kuko turaharenganira cyane. "

 Madamu Florence Nibakure, umuyobozi mukuru w’agateganyo wa SGF (ikigega cyihariye cy’ingoboka.) avuga ko intego bihaye ari ugukemura byihuse ikibazo cy’Abaturage bonerwa n’inyamaswa ati "ibi bibazo birimo aboerwa ndetse n’abakomeretswa nazo , abo zicira ababo kubaha indishyi ikwiye kandi mu buryo bwihuse kandi ibi twabigezeho."

Florence Nibakure SGF (Photo/J.Uwamwiza)

Yagarutse ku kifuzo cy’abaturage bagaragaza cyuko hari inyamaswa zitishingiwe kandi arizo zibabangamiye cyane ati" iki kigo kigitangira cyarebaga cyane cyane ku nyamaswa zo muri pariki ariko byagiye bigaragara ko nahandi hantu hakomye hari inyamaswa zirinzwe nizitarinzwe ,ubu rero inyamaswa yakunze kugaragara ni inkende ku cyifuzo cyuko nayo yakongerwa mu zitangirwa indishyi mugihe hari ibyo zangije, nazo tuzazongeraho  "

Ikigega cyihariye cy’ingoboka gifasha abonewe n’inyamaswa cyikanagoboka abahuye n’ impanuka ziterwa n’ibinyabiziga bifite moteri, Kuva mu kwezi kwa 8 umwaka wa 2025-mu kwa 4 umwaka wa 2026 ikigega cyihariye gishinzwe ingoboka cyimaze gutanga amafaranga y’indishyi mu Ntara y’Iburasirazuba.

Jane Uwamwiza