Musanze: Abayobozi basabwe kuva mu biro bakegera abaturage

Abatuye akarere ka Musanze biyemeje gukora icyo basabwa cyose cyatuma aka karere kesa imihigo. Ni nyuma y’uko kabaye aka nyuma mu bijyanye n’uko abaturage babona imiyoborere ndetse n’imitangire ya serivisi.

Nov 21, 2024 - 16:10
 0
Musanze: Abayobozi basabwe kuva mu biro bakegera abaturage
Abaturage banenze abayobozi ko batabegera (Ifoto Thierry N.)

Mu gutangiza ukwezi kwahariwe uruhare rw’abaturage mu igenamigambi, ingengo y’imari n’imari n’imihigo ku rwego rw’igihugu, abaturage bagaragaje ko ikidindiza aka karere ari uko abayobozi batamanuka ngo begere abo bayobora.

Bagaragaje ko baterwa ipfunwe no kumva akarere kabo kabaye aka nyuma mu mitangire ya serivisi kandi gafite abaturage bumva; bisabira abayobozi kuva mu biro bakabegera ndetse kandi babizeza ko biteguye gukora igisabwa cyose cyatuma aka karere kesa imihigo.

Nzaberaho Etienne ni umwe mubaganiriye n’umunyamakuru wa radio televiziyo  Izuba, yagize ati “Ikibazo ni uko ubuyobozi butegera abaturage, buramutse bubegereye; uko byagenda kose akarere kagera ku mihigo. Twebwe nk’abaturage ibyo badusaba byose twabikora.”

Aba baturage bashimangira ko buri rwego rwagakwiriye kumanuka rukagera ku muturage; ikindi kandi ngo uko bifuza ko hari ibyo abaturage bashyira mu bikorwa, abayobozi nabo bakwiriye kumva ibyifuzo by’abo bayobora bikajya mu bikorwa.

Uyu ni Manizabayo Come nawe yababajwe no kubona akarere atuyemo kaza ku mwanya wa nyuma  ati  “Kuba aba nyuma mu turere tugize igihugu, usanga ahanini abayozi baba babigizemo uruhare, bataganirije abaturage. Nk’iyi nama abayobozi batayishishikarije abaturage ntabwo bakwitabira. Ni ngombwa ko umuyobozi aba inshuti y’umuturage.”

Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Dr. Patrice Mugenzi yasobanuye ko igihe kigeze ngo abayobozi bave mu biro bafatanye n’abaturage gutegura ibibakorerwa; kuko ngo igihe bagize uruhare mu kubitegura, bazagira n’uruhare rufatika rwo kubisigasira.

Ati “Ikigaragara ni uko ibikorwa byoze dukora ni ibyo guteza imbere abaturage, nta mpamvu n’imwe yo kubikora twihishe. Ni byiza ko tubikorera imbere y’abaturage; kandi bakabigiramo uruhare. Aho ngaho niho dutekereza ko umuturage azashobora kubiha agaciro kuko azaba yarabigizemo uruhare.

Minisitiri kandi avuga ko kuba aba baturage bababajwe n’umwanya aka karere kariho bigaragaza koko ko ari abaturage bifuza iterambere ryako.

Ati “Ibyo bavuga ni ukuri, ndetse batababajwe n’umwanya babonye ntabwo baba ari abaturage b’ukuri. Kuba bababaye ndetse bagasaba abayoboazi kubegera kugira ngo bafatanye kwesa imihigo ni ibitekerezo byiza.

Akarere ka Musanze katangirijwemo ubu bukangurambaga, kari ku mwanya wa nyuma mu turere dushimwa n’abaturage mu rwego rw’imiyoborere n’imitangire ya serivisi, aho kari ku ijanisha rya 70.9 %; ni mu gihe raporo ya 2023 kari ku mwanya wa 29 ku ijanisha rya 71,0% bivuze ko kamanutse ku ijanisha rya  0.1%.

Ndikuriyo Thierry /Musanze