Amafoto: Chorale Amis du Ciel yo muri INES Ruhengeri yasusurukije abitabiriye igitaramo gihimbaza Pasika

Chorale Amis du Ciel yo muri kiriziya gaturika isanzwe ikorera ubutumwa muri Kaminuza ya INES Ruhengeri yasusurukije a b'i Musanze mu gitaramo gihimbaza Pasika.

May 11, 2025 - 11:09
May 17, 2025 - 18:40
 0
Amafoto: Chorale Amis du Ciel yo muri INES Ruhengeri yasusurukije abitabiriye igitaramo gihimbaza Pasika

Ni igitaramo kizwi nka "Easter Celebration Concert" kiba buri mwaka aho gihuza abanyeshuri, abakozi b'iyi Kaminuza ndetse n'abatuye  mu nkengero zayo.

Iki gitaramo kibaye ku nshuro yacyo ya kane , cyibanze ku ndirimbo zihimbaza pasika, indirimbo zirata ibigwi n'umuco by'u Rwanda ndetse n'indirimbo zitaririmbiwe Imana (Secular songs).

Cyitabiriwe n'ab'ingeri zitandukanye by'umwihariko Musenyeri Vincent Harolimana Umushumba wa Diyosezi ya Ruhengeri, abihaye Imana ndetse n'abandi bafite inshingano zitandukanye mu mugi wa Musanze. Cyitabiriwe kandi n'andi ma Chorales yo muri iyi kaminuza nk'iyitiriwe mutagatifu Augustin (Chorale St Augustin) ndetse na la Voix du Salut yo muri Kaminuza y'u Rwanda ishami rya Busogo (CAVEM).

Padiri ushinzwe gukurikirana abanyeshuri (Omoniye) muri iyi Kaminuza, Gratien Kwihangana yatangarije IZUBA ko ibitaramo nk'ibi bifasha abanyeshuri kugera ku iterambere rya muntu wuzuye.

Ati "Ibitaramo nk'ibi ni uburyo bwo kwamamaza ijambo ry'Imana, uburyo bwo gufasha abanyeshuri kuruhuka, kwishima no gusabana n'abandi ndetse no kugaragaza impano zabo;  ibyo byose bikabafasha kugera ku iterambere rya muntu wuzuye; ntusange umunyeshuri azi ibyo mu ishuri gusa ahubwo aka ari umuntu wakuze wese."

Iki gitaramo cyitabiriwe n'abahanzi ndetse b'abaririmbyi bamaze kumenyerwa mu muziki gaturika barimo Christella Intaramirwa ndetse na Oreste Niyonzima banaririmbye zimwe mu ndirimbo zabo zamenyekanye.

Christella Intaramirwa wagaragaje ko yishimiye iki gitaramo, yagize ati "Ni ubwa mbere nitabiriye iki gitaramo ariko banyeretse ubuhanga budasanzwe, ababonaga aho nari nicaye nari natwawe n’amarangamutima (emotion), urwego bariho ntabwo ari rwo nari niteze kubona. Baratangaje cyane!"

Oreste Niyonzima yasobanuye ko nk'umuya muziki kwitabira ibitaramo nk'ibi ari ukwiyibutsa ibyo akunda, anagaruka ku ndirimbo zigaruka ku bundi butumya butari ubwo mu kiriziya akebura ababifata nko gutana cyangwa gutandukira.

Agira ati "Abo dukeneye kubwira ubutumwa bari ahantu hose ntabwo ari mu kiriziya gusa! Niba ndi guhamagarira abantu gukundana, gufashanya ubwo butumwa ntabwo bureba abantu bari mu kiriziya gusa."

Arakomeza ati "Dukeneye kubwira ubutumwa na ba bantu bikundira ama piano n'izindi njyana; abantu babifata nko gutandukira ni uko batarasobanukirwa n'impamvu tubikora, turashaka kongera umubare w'abantu duha ubutumwa, ariko ntabwo twigeze tuva ku mubyeyi wacu kiriziya gaturika.

Mu ndirimbo zaririmbwe harimo nka Hala Madrid irata ibigwi by’ikipe ya Real Madrid yo mu gihugu cya Espagne, Shenge ya Jundo Kizigenza, Siri ya Israel Mbonye indirimbo za Rugamba Cyprien ndetse n'abandi bahanzi bakanyujijeho baba abanyarwanda n'abo hanze yarwo.

Chorale St Augustin nayo ikorera ubutumwa muri INES Ruhengeri

Chorale la Voix du Salut yo muri CAVEM nayo iri mu zitabiriye iki gitaramo

Igitaram Easter Celebration Concert kiba buri mwaka cyabaye ku nshuro yacyo ya kane

Ab'ingeri zitandukanye baba bahuriye muri iki gitaramo

Oreste Niyonzima ndetse na Christella Intaramirwa ni bamwe mu bamaze kumenyekana mu muziki gaturika, nabo bitabiriye iki gitaramo