Uganda: Kizza Besigye utavuga rumwe n’ubutegetsi yanze abunganizi mu mategeko bashyizweho n’urukiko

Ku wa Gatatu, Kizza Besigye utavuga rumwe n’ubutegetsi muri Uganda, yanze kwakira abanyamategeko yashyiriweho ku gahato kugira ngo bamwunganire mu rubanza aregwamo ubuhemu, nyuma y’uko bamwe mu bamwunganira yari yihitiyemo batawe muri yombi abandi bakabuzwa kwinjira mu gihugu.

Jul 16, 2026 - 10:52
 0
Uganda: Kizza Besigye utavuga rumwe n’ubutegetsi yanze abunganizi mu mategeko bashyizweho n’urukiko

Besigye, ufite imyaka 70, akaba amaze igihe kinini ahanganye na Perezida Yoweri Museveni, afungiye muri gereza kuva mu mpera za 2024, ubwo yashimutwaga akuwe muri Kenya agasubizwa muri Uganda mu buryo bwateje impaka bivugwa ko butubahirije amategeko.

Mu kwezi gushize, umwunganizi we mukuru mu mategeko, Erias Lukwago wahoze ari meya wa Kampala, yafashwe n’ingabo maze ayanywa muri gereza, mu gihe undi mwunganizi we mukuru, Martha Karua wo muri Kenya yabujijwe kwinjira muri iki gihugu.

Ubwo urubanza rwe rwagombaga gutangiraga ku wa mbere, urukiko rwavuze ko agomba guhitamo umwe mu banyamategeko bari ku rutonde rwemewe na Leta, ariko Besigye yanga kubemera.

Kuwa gatatu yabwiye urukiko ko "Itsinda ry’abanyamategeko twari dufite ni iryo twari dufitiye icyizere cyuzuye ku bushobozi bwaryo."

Umunyamategeko uharanira uburenganzira bwa muntu, Eron Kiiza, yabwiye AFP ko "abanyamategeko Besigye yari yarahisemo birukanwe mu gihugu, bashimutwa ndetse bagaterwa ubwoba", kandi ko urukiko rwabaye "igikoresho cy’ubutegetsi nyirizina rwagombaga kugenzura no kubuza gukoresha nabi ububasha."

Muri Uganda hagaragaye ubwiyongere bw’igitutu cya politiki mu mezi ashize, aho ingabo zataye muri yombi abanyapolitiki batavuga rumwe n’ubutegetsi, abanyamategeko, ndetse zigahagarika ibikorwa by’itsinda rikomeye ry’itangazamakuru.

Besigye yari umuganga wa Museveni mu myaka ya za 1980, ariko nyuma baza gutandukana, maze Besigye yiyamamariza kuba Perezida inshuro nyinshi, aho akenshi yahuraga n’igitutu gikomeye cya politiki itarasibye kumwibasira.

Kuwa mbere w’iki cyumweru Besigye yabwiye ati "Turabizi ko uru rubanza rutazabamo umucyo. Uburenganzira bwacu bwarahonyowe kandi amategeko ntakurikizwa. Ntitukigishaka kugira uruhare muri uru rubanza."

Besigye yabanje kuburanishwa n’urukiko rwa gisirikare, ariko nyuma urubanza rwe rwimurirwa mu rukiko rusanzwe nyuma y’uko urukiko rw’Ikirenga rufashe umwanzuro ko bidakurikije Itegeko Nshinga kuburanisha abasivili mu nkiko za gisirikare.

Urubanza rwe mu rukiko rusanzwe rwari ruteganyijwe gutangira muri Nzeri 2025, ariko habayeho gutinda igihe kirekire kuko Leta yatanze ibimenyetso muri Kamena gusa, ari na bwo yari atangiye kubura uburenganzira bwo kugirana imikoranire n’abanyamategeko bamwunganiraga.

Besigye kandi yavuze ko abangamiwe mu buryo bukomeye n’uko uburenganzira bwe buri kwirengagizwa, aho ngo yangiwe ingwate ndetse n’ubuvuzi yari akeneye.