Mbappé yaraye yanditse amateka mashya mu gikombe cy’Isi
Rutahizamu w’u Bufaransa, Kylian Mbappé, yongeye kwandika amateka mu mupira w’amaguru nyuma yo kuba umukinnyi umaze gutsinda ibitego byinshi mu mateka y’iikombe cy’Isi, agejeje kuri 22. Yanabaye kandi umukinnyi umaze gutsinda ibitego byinshi mu gikombe cy’Isi cya 2026, aho agejeje ku bitego 10.
Kylian Mbappé yakomeje kwerekana urwego rwo hejuru mu mikinire ye, yandika amateka mashya mu gikombe cy’Isi cya 2026 nyuma yo kugera ku bitego 22 mu mateka y’iri rushanwa, ibintu bimushyira ku mwanya wa mbere mu batsinze ibitego byinshi kuva ryatangira gukinwa.
Ibi yabigezeho nyuma yo gukomeza kwitwara neza muri iri rushanwa riri kubera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Canada na Mexique. Mu mukino w’umwanya wa gatatu waraye uhuje Ubufaransa n’ Ubwongereza waje no kurangira Ubwongereza butsinze ibitego 6 kuri 4, Mbappe yatsinzemo ibitego 2 byahise bituma yuzuza ibitego 22 aca kuri Lionel Messi ufite ibitego 21.
Uretse kuba amaze kugera ku ntego nshya y’ibitego 22 mu mateka y’Igikombe cy’Isi, Mbappé yanahise aba umukinnyi wa mbere utsinze ibitego byinshi muri iyi mikino ya 2026, aho amaze gutsinda ibitego 10, arusha abandi bose bitabiriye iri rushanwa.
Ku myaka ye 27, Kylian Mbappé akomeje kwandika amateka akomeye mu mupira w’amaguru. Kuba amaze kuba uwa mbere mu gutsinda ibitego byinshi mu mateka y’Igikombe cy’Isi no muri iri rushanwa rya 2026, ni ikimenyetso cy’urwego rwe ndetse n’umusanzu akomeje gutanga mu ikipe y’u Bufaransa.
Jacques Roger NSHIMIYIMANA

