Kirehe :Abahinga mu cyanya cya Mpanga barasaba gukemurirwa ikibazo cy’umuriro muke
Abaturage bo mu Karere ka Kirehe, bahinga mu cyanya cyuhirwa cya Mpanga bifuza ko hakemurwa ikibazo cy’umuriro w’amashanyarazi uba muke imashini zigeza amazi mu mirima ntizibashe gukora neza; ibi bigatuma babura amazi ahagije yo kuhira.
N'ubwo bimeze bityo bamwe muri aba bahinzi bashimira Leta yabazaniye umushinga wo kuhira kuko aka gace gakunze kwibasirwa n’izuba ryabatezaga amapfa.
Gusa bavuga ko kuri ubu hari imashini zimwe zidakora kuko umuriro uhari ari muke, bigatuma icyanya kuri ubu cyuhirwa kuri hegitari zisaga 650, kirimo abahinzi bagera kuri 259 harimo abo amazi atageraho uko bikwiye.
Mu buryo bwo gukemura iki kibazo, aba bahinzi bashyizeho gahunda yo kuhira mu byiciro nabyo ngo hari abo n’ubundi bigora kugerwaho n’amazi ngo buhire.
Mukagakuba Josephine, umuhinzi watangiranye n’ubu buryo bwo kuhira agira ati "Turashima ko twatekerejweho tugafashwa gukemura ikibazo cy'amapfa twagiraga. Ariko nanone turacyafite ikibazo gituma tutagera ku musaruro mwiza, ikibazo cy’ubuke bw’umuriro w’amashanyaraza atuma amazi atagera mu mirima yose ni ikibazo kiri gutuma tutagira umusaruro mwiza; turasaba ababishinzwe kudufasha bakabikemura tugakomeza kwiteza imbere."
Kabera Jean D’Amour Perezida wa Koperative MISEPU, ikorera ubuhinzi muri iki cyanya cyuhirwa cya Mpanga, na we agaragaza ko amashanyarazi make ari ikibazo, binagira ingaruka ku musaruro babona.
Ati "Ibi bigori byabuze umusaruro bitewe n’uko amazi ari make, kubera ko umuriro wacu uba udahagije. Usanga amashanyarazi dufite adashobora guterura ama Dinamo dukoresha y’aho amazi aturuka yakagombye guterura Dinamo enye ariko aterura imwe, habaho gusaranganya amazi make aba ahari. Turasaba ko baduha amashyanyarazi ku buryo tubona amazi ahagije."
Umuyobozi w’akarere ka Kirehe wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu NZIRABATINYA Modeste avuga ko koko iki kibazo cy’aba bahinzi akizi kandi ko ku bufatanye na REG ndetse n’ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubuhinzi n’ubworozi- RAB, hari gushakwa igisubizo kirambye cyo kubabonera amashanyarazi ahagije.
Yagize ati "Hakorwa umushinga wo kuhira wa Mpanga, byagaragaye ko umuriro uhagera udahagije, ubu dukorana n’ikigo cy’Igihugu gushinzwe amashanyarazi ku bufatanye na RAB kugira ngo haboneke umuriro. Uwo bariya bahinzi bakoresha uturuka mu karere ka Kayonza, ujya kugera mu cyanya cya Mpanga hasigayemo Megawati nke ari zo turi kwifashisha."
Akomeza agira ati "Ikindi hari sitasiyo y’umuriro irimo kubakwa hano mu karere kacu izafasha kongera umuriro ugera muri kiriya cyanya hamwe n’ibindi byanya, turizera neza ko iyi mishinga ibiri izadufasha kugira ngo dusubize ikibazo cy’amashanyarazi mu cyanya cyuhirwa haba icya Mpanga ndetse n’ibindi mu buryo bw’igihe kigufi ariko n’igihe kirekire."
Icyanya cyuhirwa cya Mpanga kiri ku buso bwa hegitari 659, muri iki gihembwe cy’ihinga cya 2026A biteganyijwe ko muri iki cyanya hazeramo umusaruro w’ibigori ungana na toni 2,800, ukuyemo n’umusaruro wangijwe n’izuba.
Uwayezu Mediatrice
