Kigali :RIB yeretse itangazamakuru abakekwaho ubwambuzi bushukana

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwagaragarije itangazamakuru itsinda ry’abantu barindwi bakekwaho ubwambuzi bushukana, aho bamwe biyitirira inzego zitandukanye kugira ngo bambure abaturage .

Mar 10, 2025 - 17:53
Mar 10, 2025 - 18:22
 0
Kigali :RIB yeretse itangazamakuru  abakekwaho ubwambuzi bushukana
Dr Murangira B Thierry umuvugizi wa RIB yasobanuye uko ubwambuzi bukorwa (Ifoto /Ntabwoba M.)
Kigali :RIB yeretse itangazamakuru  abakekwaho ubwambuzi bushukana

Muri abo bantu barindwi bakekwaho ubwambuzi bushukana , harimo abigize abagenzacyaha bagashuka abaturage babizeza gufunguza ababo bafunze bakabasaba amafaranga, abandi bakiyitirira ubutaka bakabugurisha, bikarangira uwaguze atakaje amafaranga kuko yaguze n’utari nyirabwo. Hari n’ababeshya abinjira muri banki ko babavunjira amadolari, ariko bakabambura.

Ubuhamya bw’abashutswe bugaruka ku mayeri aba bambuzi bakoresha , umwe muribo ni  Uwamahoro Francine, washutswe n’iri tsinda, 

yagize ati: “Umuntu yaje ambwira ko afite umuvandimwe ukomeye muri RIB ushobora kudufunguriza musaza wanjye afunze. Yansabye amafaranga ngo amugereho, nyamuha incuro eshatu. Nyuma y’igihe, twasanze  yari adushutse.”

Mugenzi we Musangwa John wagurishijwe ikibanza cya baringa,

yagize ati:  Njyewe nashutswe n’umuntu wambwiye ko afite ikibanza ahantu heza ku giciro cyiza. Yampaye impapuro nziza ariko nyuma nasanze atari iz’umwimerere. Nagerageje gushaka nyiracyo nsanga ari undi muntu, ntangira urugamba rwo kwishyuza.”

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, avuga ko iki kibazo cy’ubwambuzi bushukana kimaze gufata indi ntera kuko ababikora bakoresha amayeri menshi, agasaba abaturage kugira amakenga no gutanga amakuru ku gihe.

Yagize ati “Turasaba abantu kudahubuka mu kugura ubutaka cyangwa kwishyura serivisi batabanje gusuzuma neza. Bagomba kujya bajya mu nzego zibishinzwe kugira ngo bamenye neza amakuru.”

Ubu bwambuzi bwagize ingaruka ku bantu benshi, aho amafaranga yambuwe abaturage bizezwa serivisi angana na miliyoni  ijana na mirongi ine n'imwe mu mafaranga y'u Rwanda . Kugeza ubu, amaze kugaruzwa asaga miliyoni mirongo itandatu na zirindwi , ndetse n’amadolari y'amanyamerika ibihumbi mirongo ine na bibiri yambuwe abantu baguze ibibanza batabanje kugenzura ko koko abagurisha ari ababifitiye ububasha n'uburenganzira .

Gacinya  M. Regina / Kigali