Kigali: Izamuka ry’ibiciro ry’ibiribwa mu Mujyi wa Kigali rikomeje gutera impungenge abaguzi n’abacuruzi
Izamuka ry’ibiciro ry’ibiribwa rikomeje kuvugisha benshi hirya no hino mu Mujyi wa Kigali, aho abaguzi n’abacuruzi bagaragaza ko imibereho yabo ikomeje kuzamba kubera ubuzima buri kugenda burushaho guhenda.
Abaturage bavuga ko kubona ibiribwa by'ibanze bisaba amafaranga menshi, ibintu bitari bisanzwe, cyane cyane ku bantu binjiza amafaranga make. Abacuruzi nabo bavuga ko bahanganye n’ibiciro biri hejuru ku masoko batumizaho ibicuruzwa, biterwa ahanini n’umusaruro muke w’ihinga uheruka.
Pascal Vuningoma yagize ati: “Ubu kugira ngo uhahire urugo bisaba amafaranga menshi. Ikilo cy’ibirayi, umuceri, ibishyimbo byose byarahenze. Umwaka ushize narahahaga neza, ariko ubu ndahitamo kugura bike.”
Ku isoko rya Kimironko, rimwe mu masoko akomeye mu Mujyi wa Kigali, hagaragara igabanuka ry’umubare w’abaguzi ugereranyije n’imyaka yashize. Abacuruzi baho bavuga ko ubucuruzi bugenda bugabanuka uko ibiciro bikomeza kuzamuka. URAHINEZA Speciose n’umucuruzi ukorera mu isoko rya Kimironko
Yagize ati : “Natwe twarangura duhendwa. Hari imyaka byibura twakuragamo inyungu, ariko ubu turacuruza turengera igihombo. Umusaruro w’ibiribwa wabaye muke, ibyinshi biza bivuye hanze y’igihugu nabyo bihenze.”
Ibi biciro biri hejuru bikomeje kugira ingaruka ku miryango myinshi itunzwe n’ubucuruzi buto n’abakozi binjiza amafaranga make, aho benshi basigaye bagura ibyo kurya bike cyangwa bagahitamo iby'igiciro gito, kabone n'ubwo bitujuje intungamubiri.
Abasesenguzi mu by’ubukungu basaba ko hashyirwaho ingamba zihamye zigamije kongera umusaruro w’ubuhinzi, kugabanya ibiciro by’imisoro ku bicuruzwa by’ibanze, no koroshya itumizwa ry’ibiribwa mu gihugu.
Gacinya Regina / Ikigali
