Bugesera: Abarwariye mu bitaro bya Rilima barashima uko bitabwaho
Abarwayi barwariye mu bitaro bivura amagufwa bya Rilima mu karere ka Bugesera, bashima gahunda yo gusura abarwayi kuko bigaragaza urukundo kuri bo no kwitabwaho, bakaba basaba n'abandi kugira umutima ufasha aba babaye kuko bikomeza umurwayi.
Ibi babigarutseho ubwo ku rwego rw’bi bitaro hizihizwaga umunsi mpuzamahanga wahariwe abarwayi wabaye ku cyumweru tariki ya 22 Gashyantare 2026.
Kuri uyu munsi abarwayi barasuwe, bahabwa ubufashwa butandukanye, ndetse n’ubutumwa bw’ihumure butuma bagira icyizere cyo gukira. Aba barwayi bashima hashyizweho umunsi mpuzamahanga wabo, byagahamya ko bibongerera imbaraga.
NGIRIMANA Wellars waje kwivuza aturutse I Musanze yagize ati “Umunsi w’abarwayi rero ni umunsi mwiza cyane; dushimira abawutekereje kuko ari umunsi utuvana mu bwigunge. Turashima Abaganga uburyo batwitaho rwose ni ibyagaciro.”
Emmanuel KAGERUKA nawe yagize ati “Uyu munsi wabarwayi rero ni umunsi twishimira, tuwubonamo impuhwe, tukawubonamo urukundo, tukawubonamo no kuzirikana abarwayi muri rusange bityo bigakomeza abarwayi kuko bagira ikizere ko bitaweho.”
Umuyobozi w’ibitaro bivura indara z’amagufwa bya Rilima Dr Albert NZAYISENGA avuga ko nk’abaganga bafite inshingano zo kwita kubarwayi neza, kandi bakabikorana umuhagamaro.
Yagize ati “Mu by’ukuri Abaganga bakora umurimo wo kuvura ni abantu b’agaciro kandi baha agaciro uwo murimo. Kuko ni ukuvura kandi werekejeho umutima ntubicemo kabiri. Ukavura umurwayi, ukanamukurikirana kugeza ubwo akize.”
SEBARUNDI Ephrem umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Rilima asaba buri wese kuba hafi y’abarwayi bakabagirirra impuhwe kuko byongerera imbaraga umurwayi bikamufasha gukira vuba.
Ati “Umunsi nk’uyu ni umunsi wibutsa abaturage bose ko ari umunsi w’impuhwe. Ni umunsi wo kugaragariza abarwayi ko n’ubwo babaye, hari ababakunda. Yaba Leta ibitaho, yaba abaganga, ndetse tuboneyeho umwanya wo gukora ubukangurambaga bwo kwibutsa abaturage batandukanye ko iyo usuye umurwayi uba umubwiye uti turi kumwe, ndagukunda ntiwihebe kandi humura uzakira.”
Ibi bitaro bya Rilima byita ku ndwara z’amagufwa bifite ubushobozi bwo kwakira abarwayi barenga ijana, barimo abana n’abantu bakuru bafite ibibazo by’ingingo n’ibibazo by’amagufwa.
Ni ibitaro bigeze ku rwego bitanga serivisi ku buryo ubwishingizi umuturage yaba akoresha bwose mu kwivuza bwakirwa agahabwa serivisi.
Abdul NYIRIMANA
