Niba uhora wibuka buri kantu kose kabayeho mu buzima bwawe urwaye Hyperthymesia

Hyperthymesia cyangwa Autobiographical Memory ni ubushobozi budasanzwe bwo kwibuka mu buryo burambuye kandi bufite ishingiro buri kintu cyose umuntu yagiye anyuramo, n’aho hashize imyaka myinshi.

Jun 22, 2025 - 16:17
Jun 22, 2025 - 16:18
 0
Niba uhora wibuka buri kantu kose kabayeho mu buzima bwawe urwaye Hyperthymesia

Ubu bushobozi butandukanye n’ukwibuka bisanzwe, kuko umurwayi ubifite ashobora kuvuga neza italiki, ahantu n’ibyiyumvo bye mu bihe byashize, nk’aho ari ibihe biri kuba ubu.

Mu bushakashatsi bw'abitwa Parker, Cahill ndetse na McGaugh bwo muri 2006 ku muntu wagize ubushobozi bwo kwibuka neza ibihe by’ubuzima bwe kuva mu bwana, byagaragaye ko “autobiographical memory” y’abo bantu iba irimo amakuru menshi cyane kandi ihamye, itandukanye n’ubwibutsa busanzwe bukenera gufashwa n’aho ibintu byanditse.

LePort n’abandi muri 2012 basuzumye ubwonko bw’abantu bafite Hyperthymesia bakoresheje ubushakashatsi bwa MRI (Magnatic Resonance Imagining), basanga agahurizo k’amagufa ka “caudate nucleus” na “temporal lobe” gashobora kuba kanini bityo kigafasha kubika no kugarura amakuru mu mutwe.

N'ubwo kwibuka byimbitse bishimishije, abantu bafite Hyperthymesia bakunze kugaragaza ingorane mu buzima bwa buri munsi, kuko bibaho ko batabasha kwibagirwa ibihe byababaje cyangwa ibyababayeho nabi, bikabatera agahinda kenshi cyangwa kubura ubushobozi bwo gutuza mu mutwe.

Ku bw’iyo mpamvu, abahanga bavuga ko kubafasha gukoresha tekinike za “mindfulness” hamwe na Cognitive Behavioral Therapy bishobora gutuma bashobora gushyira umurongo hagati y’ibyabaye n’aho bari muri iki gihe, bityo bakagira ubushobozi bwo gucunga neza amarangamutima yabo.