Kayonza :Guha amagare abajyanama b'ubuzima bizavana aka karere ku mwanya wa nyuma
Hagamijwe gushimira no korohereza abajyanama b’ubuzima umurimo bakora nk’abakorerabushake,abajyanama b’ubuzima 15 bo mu karere ka Kayonza babaye indashyikirwa mu kurwanya indwara y’igituntu, bahembwe amagare agiye gutuma bagera ku bantu benshi mu bukangurambaga bwo kongera imbaraga mu guhashya ndwara y' igituntu.
Abajyanama b’ubuzima bitwaye neza mu kurwanya ndetse no kurandura iyi ndwara hirya no hino bamaze gushyikirizwa aya magare bavuga ko bishimiye cyane aya magare bahawe kuko azabafasha mu kazi kabo ka buri munsi ndetse no kwiteza imbere.Abaganiriye na Radio Televiziyo Izuba bavuga ko kubura uburyo bwo kugenda ngo banyaruke byari imwe mu nzitizi bahuraga nayo mu gihe bari no mu bukangurambaga bundi busanzwe ariko ubu babonye igisubizo.
Biyakibyabo ni uwo mu murenge wa Gahini, avuga ko ubusanzwe bakora ingendo ndende kandi buri munsi;guhabwa igare rero bikaba bizamufasha muri byinshi akora.
Agira ati“Guturuka aho ntuye nerekeza ku kigo nderabuzima hari ibirometero bisaga icumi kandi sirwo rugendo nkora gusa , none ubu nzajya nifashisha igare ku buryo nizera ko bizanyorohereza mu kazi. Ikindi kandi rizamfasha no kwiteza imbere kuko nzajya ndikoresha n’indi mirimo yo mu rugo irimo.”
Ikigo cy' igihugu cy 'ubuzima RBC gishima cyane uruhare rw 'abajyanama b' ubuzima muri gahunda zinyuranye ariyo mpamvu bakwiriye ishimwe kubera uburyo bitanga .
Dr Yves Habimana Mucyo uyobora by’agateganyo Ishami ryo kurwanya igituntu mu Kigo cy’Igihugu cy’ubuzima (RBC) avuga ko impamvu batanze aya magare ku bajyanama babaye indashyikirwa ari ukugira ngo boroherezwe mu gukora akazi kabo ndetse no kugira ngo n’abandi nabo bashyiremo imbaraga ubutaha bazahabwe ibi bihembo.
Aganira na Radio Televiziyo Izuba yagize ati “Akarere ka Kayonza kari inyuma mu kurwanya indwara y’igituntu, none ubu biragaragara ko hari intambwe bateye binyuze muri aba bajyanama b’ububuzima ari nayo mpamvu nyamukuru twabahembye kugira ngo tubashimire ndetse bibongerere imbaraga mu kazi kabo, ndetse kandi n’abandi nabo babonereho bashyiremo imbaraga”
Mu mwaka wa 2023/2024 mu Rwanda habaruwe abarwayi b’igituntu 8,551. Mu mwaka wa 2023 ku Isi yose habaruwe abarwayi b’igituntu barenga miliyoni 8 mu gihe abarenga miliyoni imwe bahitanywe nacyo. Mu bahitanywe n’igitungu, abagera ku bihumbi 161 bari bafite ubwandu bw’agakoko gatera SIDA.
RBC itangaza ko ubukangurambaga bugomba gukomeza binanyuze mu bajyanama b ubuzima kugira ngo hirindwe indwara y igituntu.
Titien Mbangukira /Kayonza