Musanze: Urubyiruko ruri mu biruhuko rugaragaza ko guhurizwa hamwe bizabafasha kudatatana
Mu gihe mu turere twose tw’igihugu hatangijwe gahunda yo kwita ku rubyiruko ruri mu biruhuko, abo mu karere ka Musanze bahamya ko iyi gahunda ije kubarinda gutatana dore ko hari abo byaviragamo kwishora mu ngeso mbi zirimo n’ibiyobyabwenge.
Ni gahunda yabereye ku kigo cy’urubyiruko cy’akarere ka Musanze, aho yibanze ku mbyino, imyidagaduro, imikino njya rugamba ndetse n’imikino ngorora mubiri irimo umukino w’agati wahuje urubyiruko, inzego z’ubuyobozi ndetse n’iz’umutekano.
Bamwe mu rubyiruko ruri mu biruhuko bagaragaje ko iyi gahunda ari amahirwe kuko bagiye kujya bahurira hamwe bagasabana; bityo bikabarinda kwishora mu ngeso mbi.
Tuyishime Réponse yiga muri Lycée de Ruhengeri (APICUR); yagize ati “iyi gahunda irafasha ababyeyi ndetse n’urubyiruko muri rusange kutaba imbura mumaro cyangwa se kutajya mu ngeso mbi.”
Arakomeza ati “Iyo hatari ibintu byinshi byo gukora urubyiruko usanga rwagiye mu ngeso mbi, ariko kubera ko bagiye kuba bafite ahantu bahugiye bizabafasha gucunga imyitwarire n’imico yabo.”
Ndahiriwe Tresor yiga mu mwaka wa kabiri w’amashuri yisumbuye, avuga ko iyi gahunda izabifasha kwiga byinshi bityo guhurira hamwe bibarinde kwishora mu biyobyabwenge.
Ati “Iyo tudahuriye hamwe hari abajya mu mico mibi bajya biyobyabwenge, ariko mu guhurira hamwe bizadufasha kwiga byinshi. Duhuriye mu kigo cy’urubyiruko bizanadufasha kumenyana.”
Usibye kwidagadura, aba banyeshuri bagaragaza ko kuba bazigishwa amateka y’u Rwanda ari andi mahirwe kuko akenshi bayigishwa mu ndimi z’amahanga; mu gihe mu biruhuko bazajya bayiga mu Kinyarwanda.
Tresor ati “Bizadufasha kumenya ahahise uko hari hameze, natwe tumenye ibyo tugenderaho, ibyiza abatubanjirije bakoze natwe tubashe kubigenderaho. Tubyiga mu zindi ndimi ku ishuri ariko hano ni mu Kinyarwanda, tuzabasha kubisobanukirwa.”
Umuyobozi w’akarere ka Musanze wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Uwanyirigira Clarisse, yatanze icyizere ko iyi gahunda izagenda neza; kuko bagize igihe gihagije cyo kuyitegura.
Ati “Imyiteguro twayitangiye kare, dufite abatoza bazajya batoza uru rubyiruko. Twamaze kubahugura bariteguye neza, twamaze gukorana inama n’abayobozi bose kugera ku rwego rw’umudugudu ku buryo twiteguye ko iyi gahunda izagenda neza.”
Iyi gahunda yateguriwe urubyiruko kuva ku myaka 10 kugera kuri 30, bakazajya batorezwa mu byiciro bitatu birimo icyo kuva ku myaka 10 kugera kuri 13, imyaka 14 kugera kuri 17 ndetse na 18 kugera kuri 30.
Mu karere ka Musanze habarurwa urubyiruko ruri mu biruhuko rusaga ibihumbi 49. Buri murenge uzagira Site y’icyitegererezo ndetse na buri kagari kagire aho abanyeshuri bazatorezwa.
Urubyiruko ruri mu biruhuko ruzajya rutozwa iminsi itatu mu cyumweru
Urubyiruko ruzajya rwigishwa amateka y'u Rwanda
