Kigali: Guhera mu 2026, abafite icyorezo cya SIDA bazatangira gukoresha ikinini rimwe mu kwezi cyangwa urushinge rumara amezi atandatu

Mu nama mpuzamahanga ya 13 yiga kuri virusi itera SIDA (IAS 2025) yasojwe kuri uyu wa Kane i Kigali, Minisitiri w’Ubuzima w’u Rwanda, Dr. Sabin Nsanzimana, yatangaje ko hari imiti mishya irimo kwigwaho igamije korohereza abafite ubwandu bwa VIH, harimo ikinini gifatwa rimwe mu kwezi n’urushinge rumara amezi atandatu.

Jul 18, 2025 - 15:12
Jul 18, 2025 - 15:49
 0
Kigali: Guhera mu 2026, abafite icyorezo cya SIDA bazatangira gukoresha ikinini rimwe mu kwezi cyangwa urushinge rumara amezi atandatu

Yagize ati: “Iyi ni intambwe ikomeye duteye mu guhangana na SIDA. Ubu umuntu ashobora gutekereza ubuzima bwe atikanga gufata imiti ya buri munsi, ahubwo akagira gahunda yoroheje kandi yizewe ifasha umubiri guhangana n’ubwandu.”

Iyi miti, irimo ikinini cya buri kwezi n’urushinge rwa antiretroviral therapy (ART) rufatwa kabiri mu mwaka, ifite ubushobozi bwo kugenzura virusi mu mubiri mu gihe kirekire. Ibyo bizafasha abarwayi kwirinda imvune zo gufata imiti buri munsi, ndetse bikagabanya ibyago byo kwanduza abandi.

Ubusanzwe abafite icyorezo cya  SIDA basabwa gufata imiti ya buri munsi kugira ngo bagume ku gipimo cyo hasi cya virusi (viral load). Ariko iyi miti y’igihe kirekire igamije gukemura imbogamizi zirimo kwibagirwa gufata imiti, gucika intege cyangwa gutinya kwigaragaza nk’abafite ubwandu.

Mu Rwanda, iyi miti iri mu igeragezwa ku bantu batoranyijwe bubahiriza neza gahunda z’imiti, ndetse n’abari mu byago byo kwandura. Dr. Nsanzimana yavuze ko ibyavuye mu bushakashatsi bitanga icyizere, kandi ko biteganyijwe ko iyi miti izatangira gukoreshwa ku rwego rusange guhera mu 2026.

yagize ati: “Tuzatangira tuyishyira ku bantu bayikeneye cyane, nk’urubyiruko n’abandi bari mu byago byo kwandura, hanyuma izagere no ku bandi uko ubushobozi buzagenda bwiyongera,” yagize ati.

U Rwanda, rumaze kugira ubunararibonye mu gukumira no kuvura SIDA, ruvuga ko rwiteguye gukoresha aya mahitamo mashya ku bufatanye n’imiryango mpuzamahanga nka UNAIDS, OMS n’abandi bafatanyabikorwa.

 GACINYA Regina / Kigali