Gisagara: Inzitiramubu zatanzwe nk'intwaro yo guhangana n'indwara ya maraliya

Mu rwego rwo kurwanya indwara ya malariya ikomeje kuzahaza abaturage, Akarere ka Gisagara katangiye igikorwa cyo gutanga inzitiramibu zisaga 58,640, nyuma yo kuza ku isonga mu kugira umubare munini w’abarwayi ba malariya mu gihugu.

Apr 29, 2025 - 17:16
Apr 30, 2025 - 10:17
 0
Gisagara: Inzitiramubu zatanzwe nk'intwaro yo guhangana n'indwara ya maraliya
Ibiro by'akarere ka Gisagara (Ifoto /Internet )
Gisagara: Inzitiramubu zatanzwe nk'intwaro yo guhangana n'indwara ya maraliya

Kuba Akarere ka Gisagara kari imbere mu kugira abarwayi benshi b'indwara ya malariya byatumye hafatwa ingamba zihutirwa zo guhangana n’iki kibazo gikomeye. Ku bufatanye n’Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima (RBC) n’abandi bafatanyabikorwa batandukanye mu rwego rw’ubuzima, hatanzwe izi nzitiramibu ku buntu hagamijwe gukumira no kugabanya ikwirakwira ry’iyi ndwara ikomeje gukaza umurego muri aka karere.

Bamwe mu baturage bahawe inzitiramibu batangaje ko mbere yo kuzihabwa bari basigaye barara batikingiye, kubera ko inzitiramibu bari bafite zari zarashaje, bikaba byarabashyiraga mu byago byo kwandura malariya.

Kanamugire, umwe mu baturage utuye mu Murenge wa Mukindo, Akagari ka Nyabisagara,

yagize ati: “Inzitiramibu twari dufite zari zarashaje cyane, ntizashoboraga kudukingira neza. Kuba twongeye kubona izindi nshya ni ibintu byadushimishije cyane, kandi bizadufasha kwirinda malariya.”

Emma Nsengiyumva, Umuyobozi w’Ikigo nderabuzima cya Kibayi mu Murenge wa Mukindo, yavuze ko izi nzitiramibu zahawe abaturage batari bagifite izindi nshya, kandi yizeye ko zizagira uruhare rukomeye mu kugabanya ubwandu bwa malariya.

Ati: “Twakoze isuzuma dusanga hari abaturage bafite inzitiramibu zishaje ndetse n’abandi batakizifite. Kubaha izindi nshya bizabafasha gukomeza kwirinda indwara ya malariya, twizeye ko bizatanga umusaruro ugaragara.”

Dusabe Denise, umuyobozi wungirije w’Akarere ka Gisagara ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, yavuze ko ubuyobozi butazatezuka ku rugamba rwo kurwanya malariya, anashimangira ko abaturage bagomba kuba ku isonga mu kwirinda.

Ati: “N'ubwo ubwandu bwa malariya bwiyongereye cyane muri uyu mwaka, dufite icyizere ko intambwe ishimishije yatewe mu kwirinda iyi ndwara izakomeza gutanga umusaruro. Turashimira abaturage bagenda bitabira gukoresha neza inzitiramibu bahawe, ariko turasaba n'abatarabikora kwihutira kubikora.”

Yavuze kandi ko hakomeje gukorwa ubukangurambaga mu baturage hagamijwe kubakangurira uburyo bwo gukoresha neza inzitiramibu, gutunganya aho batuye, no kwirinda ibihuru n'ibindi bishobora kororokeramo imibu.

Imibare itangwa n’ishami ry’ubuzima mu Karere ka Gisagara igaragaza ko kuva muri Nyakanga 2024 kugeza muri Gashyantare 2025, abantu ibihumbi ijana n'abatandatu , n'amagana atatu miringo icyenda n'abane bamaze kwandura malariya, umubare wazamutseho 80% ugereranyije n’abarwayi ibihumbi mirongo itanu n'icyenda babonetse mu mwaka wa 2024.

Ubuyobozi bw'akarere ka Gisagara buvuga ko n'ubwo imibare y’ubwandu yiyongereye, hari icyizere ko gahunda zatangiye zirimo gutanga inzitiramibu, ubukangurambaga n’ubundi bufasha buzagira uruhare runini mu guhashya burundu malariya mu Karere ka Gisagara.

Gacinya Regina / Gisagara