Ubwongereza: Arsenal yatsinzwe na PSG mu mukino ubanza wa ½ cya UEFA Champions League
Nkuko tubikesha ikinyamakuru The Sun, ikipe ya Arsenal yatsinzwe igitego 1-0 mu mukino ubanza wa ½ cya UEFA Champions League wabereye kuri Emirates Stadium mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri.

Ikipe ya Arsenal yakinnye uyu mukino ibura umukinnyi Thomas Partey mu kibuga hagati kubera amakarita abiri y’umuhondo, bikaba byanatumye istindwa hakiri kare, ku munota wa kane, aho iki gitego cyinjijwe na Ousmane Dembélé w’umufaransa.
Paris Saint-Germain yo mu gihugu cy’Ubufaransa ikaba yashoboraga kandi guhabwa penaliti ku ikosa Jurrien Timber w’Umuholandi ukinira Arsenal mu bwugarizi, yakoreye ikosa ku mukinnyi Khvicha Kvaratskhelia bigeze ku munota wa 16, gusa umusifuzi ntiyabihaye agaciro.
Umukino ugeze ku munota wa 30, umukinnyi wa PSG Désiré Doué yateye ishoti rikomeye,gusa umupira wahise ukurwamo n’umuzamu wa Arsenal David Raya mbere y’uko PSG iwusubizamo, ariko icyo gihe umusifuzi wo ku ruhande akagaragaza ko habayeho kurarira.
Ikipe ya Arsenal ikaba yahise isatira PSG cyane mu minota ya nyuma y’igice cya mbere,dore ko yahushije uburyo bwiza ku mupira watewe mu izamu na Gabriel Martinelli, uhita ukurwamo na Gianluigi Donnarumma ufatira PSG, wanahise atabarwa na bagenzi be.
Igice cya Kabiri kimaze gutangira,nyuma y’iminota ibiri gusa, ikipe ya Arsenal yibwiraga ko yishyuye PSG ku gitego cyinjijwe na Mikel Merino n’umutwe, ariko hiyambajwe ikoranabuhanga ry’amashusho ryifashishwa mu misifurire (VAR) rikaba ryaje kugaragaza ko habaye kurarira.
Ikipe ya Arsenal yaje kubona ubundi buryo bwiza ku mupira watewe na Leandro Trossard, gusa ishoti rikaba ryakozweho gato na Donnarumma, ahita awushyira muri koroneri.
Ikipe y’abanyamujyi b’i Paris yashoboraga gutsinda igitego cya kabiri ku mupira waje kuzamukanwa na Bradley Barcola bigeze ku munota wa 83,ariko icyo gihe umupira ujya ku ruhande gato.
Iminota 90 yose y’umukino n’indi itanu y’inyongera, yarangiye nta kipe yongeye kureba mu izamu ry’indi,birangira Paris Saint-Germain itahanye intsinzi y’igitego 1-0.
Umukino wo kwishyura ukaba uteganyijwe tariki 7 Gicurasi 2025 ,ukazabera mu Mujyi wa Paris mu Bufaransa kuri Sitade Parc de Prince, ikinirwaho na PSG.
Umukino wundi ubanza wa ½ cya UEFA Champions League uteganyijwe kuri uyu wa Gatatu saa Tatu z’ijoro aho uzahuza FC Barcelone na Inter Milan.
Lucien Kamanzi